Mu Mafoto: Uko Inteko Y’Abapolisikazi Yagenze

Mu minsi mike ishize Polisi y’u Rwanda yakoresheje  Inteko ngarukamwaka y’abapolisikazi igamije kurebera hamwe uruhare bagira mu mikorere y’uru rwego rw’umutekano imbere mu gihugu.

Yitabirwa n’abapolisikazi bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye z’uru rwego.

Iyoborwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda muri iki gihe buyobowe na CG Felix Namuhoranye.

Namuhoranye mu ijambo rye yavuze ko urwego ayoboye rufite intego yo guha abapolisikazi uburyo bwo kwerekana ibyo bashoboye bityo bagahabwa inshingano mu buyobozi bwa Polisi haba mu rwego rw’ubutegetsi cyangwa urwego rw’ibikorerwa mu gihugu, operational level.

Muri iriya nama kandi abapolisikazi bafite amapeti yo hejuru baganirije bagenzi babo uko ibintu bikwiye gukorwa kugira ngo bakomeze kugira  uruhare  mu kurindira Abanyarwanda umutekano kuko ari zo nshingano za mbere za Polisi.

Kugeza ubu umugore umwe muri Polisi y’u Rwanda niwe ufite rya Assistant Commissioner of Police akaba ari ACP Teddy Ruyenzi.

Icyakora umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari ni umugore witwa DCG Ujeneza Jeanne Chantal.

Abandi bagore bafite ipeti rikuru bafite irya Chief Superintendent of Police( CSP) kandi abo nabo ntibarenze batatu.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana aherutse guhwitura ubuyobozi bwa Polisi kugira ngo burebe uko ihame ry’uburinganire ryakomeza kwimakazwa muri uru rwego ijanisha ry’abagore barurimo rikagera kuri 30% nk’uko ari ntego ya Leta y’u Rwanda.

Abagaragara ni IP Kayitesi  AIP Nyinawumuntu
Afande CP John Bosco Kabera yabahaye ikiganiro
AIP Kanimba na AIP Ingabire
Ni Inteko ngarukamwaka abapolisikazi baganiriramo uko bateza imbere umwuga barahiriye
ACP Teddy Ruyenzi
(Hagati) CSP Urujeni
Polisi y’u Rwanda isabwa kuzamura umubare w’abakobwa n’abagore bari mu nzego zo hejuru
CSP Umuhire
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye
Akanyamuneza ku maso
Abafite inshingano baba bari kwitaba telefoni cyangwa bahamagara ngo bumve uko Abanyarwanda batekanye
Bamwe muri bo bakora mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi witwa Police Disciplinary Unit( PDU)
Bose ku murimo…
Min Uwimana Consolee

Amafoto@RNP Flickr.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version