AKUMIRO: Raporo yagizwe ubwiru ku kibazo cy’ifumbire mu Rwanda

Ikibazo cy’irigiswa ry’ifumbire n’amafaranga yayigenzeho mu turere twinshi tw’u Rwanda cyatangiye muri 2007. Kuva icyo gihe kugeza ubu abantu bafunzwe ni ba rwiyemezamirimo ariko nta mukozi mu kigo runaka cya Leta wigeze abikurikiranwaho kandi muri raporo dufite hari bamwe batungwa agatoki. Taarifa ifite raporo yakozwe n’ibigo birindwi bya Leta  ariko yagizwe ubwiru.

Iyi raporo yagizwe ubwiru k’uburyo ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabazaga Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi Bwana Jean Claude Musabyimana  iby’iki kibazo mu Nteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye muri Gicurasi, 2020 atigeze amubwira iby’iyi raporo.

Muri iriya Nteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Madamu Dr Géraldine Mukeshimana ntiyari ahari.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasabye Ubugenzacyaha gukurikirana abantu bavugwa muri kiriya kibazo, bidatinze hari abafashwe ariko muri bo  nta muyobozi ku rwego urwo ari rwo rwose rwa Leta wafashwe kandi raporo dufite hari abo ivuga.

- Advertisement -
Mu Nteko yaguye ya FPR Inkotanyi Kagame yabajije abakora mu buhinzi impamvu ikibazo cy’ifumbire kitarangizwa. Ntiyigeze abwirwa iby’iyi raporo

Iriya raporo igaragaza iki, yakozwe na nde?

Igaragaza mu mizi uko ifumbire yatanzwe, icyari kigambiriwe, abayitanze, abayakiriye, amasezerano yabaye hagati y’impande zose( ni ukuvuga abayitanze, abayihawe n’urwego rwagombaga gusuzuma uko bikorwa), umubare w’amafaranga atarishyuwe, ayishyuwe n’ibindi.

Abatekinisiye bakoze iriya raporo  ni abo muri  Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishizwe Iterambere ry’Ubuhinzi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha na Polisi y’u Rwanda.

Abakoze iriya raporo ni Bwana Eric Ntwari wo muri MINIJUST, Dr Charles Murekezi wo muri MINAGRI, Bwana Bob Mugisha wo muri MINECOFIN, Bwana Valens Habineza wo muri MINALOC, Bwana Egide Gatari wo muri RAB, Bwana Prosper Ngarambe wo muri RIB na Bwana Sam Mwesigye wo muri Polisi y’u Rwanda.

Ni raporo ifite paji 55 ikaba yarasohotse muri Gicurasi, 2019, igenewe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Nyuma yo gusobanura uko ibintu byagenze, abahanga bakoze iriya raporo batanze imyanzuro 10 igaragara kuri Paji ya 14.

1.Umwanzuro wa mbere usaba ko Ubugenzacyaha(RIB) bwatangiza iperereza ku bakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi barimo uwitwa François Nsengiyumva, Norbert Sendege na Erenest Ruzindaza(wari ushinzwe imari: Budget ), bakabazwa icyabateye kudakurikiza ibiri mu masezerano bagiranye n’abarebwaga n’itangwa ry’ifumbire n’ibindi byajyanye nabyo,

Aba bagabo batatu bavuzwe haruguru nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera ngo agire icyo asobanura.

2.Umwanzuro wa kabiri usaba Uturere kwishyuza umwenda watanzwe ku  ifumbire  hanyuma amafaranga abonetse agasubizwa MINAGRI.

Ikirego cya MINAGRI dufitiye kopi  gikubiyemo umwenda iyi Minisiteri ishinja abo yahaye ifumbire, uturere ntiturimo kandi muri iyi raporo[yakozwe n’inzego zirindwi twanditse hejuru] hagaragaramo ko  MINAGRI yahaye Uturere inshingano zo gukurikirana itangwa ry’ifumbire n’uko zishyurwa.

Ikindi kigaragara ni uko hari Uturere icyenda twahawe ifumbire( ubwatwo) ariko tukaba tutarishyuye.

Utwo turere ni Kirehe, Ngoma, Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Rulindo, Burera, Gicumbi na Musanze.

3.Uturere dusabwa kandi kwishyuza no gukusanya amafaranga yose yabikijwe muri BPR na za SACCO agasubizwa MINAGRI,

4.Ubuyobozi bw’Uturere bufatanyije na RIB bwasabwe kwishyuza abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’utugari, abashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugari(SEDOs), Koperative, n’amatsinda y’abahinzi amafaranga bishyuwe n’abahinzi  ariko ntibayageze kuri MINAGRI,

5.Iriya raporo isaba ko inyandiko zikubiyemo imyirondoro y’abatanze iriya fumbire igomba guhabwa Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo nayo izayigeze mu nkiko, uretse iy’ibi bigo: ENAS, AMON NSENGIYUMVA na MURENZI Supply Company.

Kuri iyi ngingo, ikitarasobanuka ni uko  iyi raporo ivuga ko abagabo bavugwa haruguru batagombye gukurikiranwa mu nkiko ariko bakaba bamaze amezi atandatu bafunzwe bataraburana mu mizi.

Umwe muri aba bagabo ni Alfred Nkubiri akaba ari we nyiri ENAS.

Yimwe uburenganzira bwo kuburana ari hanze kandi arwaye ndetse bikaba byemezwa na raporo ya muganga.

Uyu mugabo w’imyaka 69 umaze iminsi arembye yasabye ko yaburana ari hanze, ndetse avuga ko afite ingwate iruta amafaranga ashinjwa kurigisa, ariko Ubushinjacyaha busaba Urukiko gutesha agaciro ubusabe bwe kuko ngo ‘atari we wenyine waba wimwe ubwo burenganzira bwo kuburana ari hanze kuko na Léon Mugesera yabwimwe kandi arwaye’.

Dr Léon Mugesera ubu yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusaza Nkubiri warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akibyumva yararize!

Alfred Nkubiri ararwaye bikomeye

6.Undi mwanzuro usaba MINAGRI  gukusanya no kwerekana ibimenyetso simusiga byerekana uruhare rwa biriya bigo mu inyerezwa ry’ifumbire n’amafaranga yabigenzeho( ENAS, AMON NSENGIYUMVA na Murenzi Supply Company) mbere y’uko hagira ibikorwa ibyo ari byo byose bibajyana mu nkiko bitangizwa,

7.Umwanzuro wa karindwi usaba MINAGRI n’Uturere kwishyuza abahinzi bose imyenda bayibereyemo yo guhera muri 2003 kugeza muri 2015.

8.Dosiye z’abacuruzi b’ifumbire n’abagize Koperative bavugwa muri kiriya kibazo zose zigomba kohererezwa Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo zizagezwe mu nkiko,

9.Imyenda ikomoka ku ifumbire yatewe n’uburangare bw’ibigo bya Leta igomba kuzishyurwa binyuze mu kugabanya amafaranga y’ingengo y’imari biriya bigo bigenerwa,

Kopi y’Ikirego MINAGRI yatanze nta hantu na hamwe hagaragara ikigo cya Leta ahubwo hagaragara ba rwiyemezamirimo gusa kandi muri iyi raporo[ turi kubagezaho] hagaragaramo ibigo bya Leta.

10.Umwanzuro wa cumi usaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri buri kibazo gikubiye muri iriya raporo.

 

Ni raporo itarigeze igezwa ku Badepite…

Amakuru Taarifa ifite avuga ko iriya raporo itigeze igezwa ku Badepite.

N’ubwo raporo zose zitagezwa ku Badepite ariko raporo ikubiyemo ikibazo cyagize ingaruka ku buzima bw’abaturage mu buryo butaziguye yagombye kuba yararebwe n’Intumwa za rubanda.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi  n’Ibidukikikije mu Nteko ishinga amategeko Madamu Hon Véneranda Nyirahirwa yabwiye Taarifa ko iriya raporo ntayo azi.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’ u Rwanda Madamu Judith Uwizeye nawe yabwiye Taarifa ko muri Minisiteri ye batigeze babona iyo raporo.

Ubwanditsi bwa Taarifa buzageza ku Banyarwanda ibikubiye muri iriya raporo kuko igaragaza ibyo inzego twavuze tugitangira zagezeho mu iperereza ryazo n’ibyo zisaba ko byakorwa kugira ngo Leta idahomba amafaranga yashyize mu buhinzi hagamijwe iterambere mu buhinzi ariko akaburirwa irengero.

Share This Article
2 Comments
  • Birababaje cyane rwose Niba KOKO izo nzego zose zavuzwe zaba ntacyo zizi Kuri iyi raporo yakozwe aba bantu Bakaba bakomeje kurenganira Muri gereza kandi Hakaba Hari abatarabibazwaho batungwa agatoki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version