Mu Mezi Hafi Ane Ashize Mu Rwanda Habaye Inkongi 66

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubundi butabazi, rivuga ko kuva umwaka wa 2022 watangira kugeza ubu mu Rwanda hadutse inkongi 66, inyinshi zatewe na gaze.

Umwaka ushize, ni ukuvuga umwaka wa 2021, mu Rwanda habaye inkongi 123.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukora mu ishami ryo kuzimya inkongi n’ubutabazi bwatangaje ibi nyuma yo gutangiza amahugurwa yagenewe abapolisi, agamije kubaha ubumenyi bwo kuzimya inkongi.

Bahuguwe nyuma y’uko iri shami ryari rimaze iminsi rihugura andi matsinda atandukanye y’abaturage hagamijwe kubaha ubumenyi bw’ibanze bwo gukumira cyangwa guhangana n’inkongi aho yadutse.

- Advertisement -

Hahuguwe abakora kwa muganga, abacuruzi mu masoko, abakora mu bitaro n’abandi.

Ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa, hahuguwe abapolisi bakora ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru  mu Karere ka Gasabo.

Itsinda rya mbere ryari rigizwe n’abapolisi 85 bakora mu mashami atandukanye.

Bagomba guhugurwa mu minsi ibiri bagasobanurirwa ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi.

Abapolisi bagize itsinda rya mbere bahawe amahugurwa

Abo bapolisi basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n’uko bakwirwanaho  haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo kizimyamuriro n’uburingiti butose.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira avuga ko ariya mahugurwa agamije guha ubumenyi abapolisi kugira ngo nabo bagire ubw’ibanze mu bitera inkongi bamenye neza no gukoresha ibikoresho bitandukanye mu kuyizimya.

Ati: “Tumaze igihe duhugura abantu batandukanye haba abakora mu bigo bya Leta, abakozi bakora mu bitaro bitandukanye mu gihugu, abakozi bakora mu mahoteli, ndetse twanahuguye n’abantu barema amasoko atandukanye mu gihugu, kugira ngo tubahe ubumenyi ku bitera inkongi, ndetse n’uko bakoresha ibikoresho bitandukanye  byo kuyizimya birimo ikizimyamuriro cyangwa uburingiti butose bazimya umuriro cyane cyane uturuka kuri Gaze.”

Assistant Commissioner of Police, (ACP) Paul Gatambira

Ikigezweho ubu muri ubu bukangurambaga ni uguhugura abapolisi kugira ngo nabo bagire ubumenyi ku buryo bafasha iri shami kujya bahugura abaturage.

Abapolisi bari guhugurwa kandi bitezweho kuzajya batabara abaturanyi babo igihe bahuye n’ibyago inkongi ikaduka mu ngo zabo cyangwa mu baturanyi.

ACP Gatambira yanavuze ko kuva batangira guhugura Abanyarwanda k’ukwirinda no kurwanya inkongi, byagize akamaro.

Bigaragazwa n’uko aho inkongi yadutse, abaturage bagira uruhare rutaziguye mu kuyizimya.

Yatanze urugero rwo mu Karere ka Kirehe haherutse kubera inkongi iturutse kuri Gaze abaturage bakayizimya bakoresheje ubumenyi bahawe.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko inkongi nyinshi zikunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’ahandi mu Rwanda.

Umuriro ni iki?

Nta muriro ushobora kwaka hatari umwuka wa Ogisijeni

Umuriro ni ingaruka ‘zihuse’ z’imikoranire hagati y’ibinyabutabire birimo umwuka wa Ogisijeni( Oxygen, O2) kandi mwinshi uhura n’ikintu gishobora gushya( urugero ni urukwi cyangwa urupapuro)kandi kifitemo undi mwuka witwa carbon dioxide CO2  kigashyuha byihuse kigatangira kurekura imbaraga kifitemo( energy) zifite ubushyuhe.

Iyo mikoranire ituma cya kintu gishobora gushya gishyuha, ubushyuhe( heat) bukaza kwaka( combustion) kwaka nabyo bigatanga ikibatsi( light).

Umuriro ntushobora kwakira ahantu hatari umwuka wa ogisijeni.

Ikindi ni uko umuriro ugira ibyiciro.

Hari ikiciro kibanziziriza umuriro nyirizina ari cyo ‘gushyuha’, hagakurikiraho ‘gucumba umwotsi’, hagakurikiraho ‘gufatwa’, hagakurikiraho ‘kwaka’, hagakurikiraho ‘kugurumana’, hagakurikiraho ‘kuzima.’

Ikibiriti gikozwe k’uburyo ibinyabutabire bihura bigakora umuriro nawo ugafatisha agati kari hejuru y’ibyo binyabutabire

Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ari ukwirinda ko ubushyuhe bwagera ku kigero cyo gucumba umwotsi.

Abanyarwanda baravuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha’.

N’ubwo ubushyuhe bwose butaganisha ku muriro, ariko ni byiza ko buri kintu kigira ubushyuhe n’ubukonje biringaniye hirindwa ingaruka ibi byombi bishobora guteza ari zo inkongi cyangwa kwikunjakunja bitewe n’ubukonje bwinshi bita ‘ubutita.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version