Inshuti Yawe Ishobora Kugukoresha Ibyaha-Umukozi Wa RIB Aburira Urubyiruko

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro bavuga ko iyo ingimbi cyangwa umwangavu adashishoje, ashobora kugushwa na mugenzi we mu byaha bihanwa n’amategeko. Babivuze nyuma yo gucyeburwa n’abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha bababwiye ibibi byo kuba ‘nyamujya iyo bigiye’ ntushishoze ngo wirinde icyakugusha mu cyaha.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imwe mu nshingano z’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, abakozi b’uru Rwego bamaze igihe basura amashuri yatoranyijwe mu Turere dutandukanye bababwira ibiranga ibyaha n’uburyo bwiza bwo kwirinda kubigwamo.

Kuri uyu wa Gatatu abaganirijwe ni abo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama.

- Kwmamaza -

Imwe mu ngingo yagarutsweho n’abatanze ibiganiro ni uko hari ubwo ingimbi n’abangavu bagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye  mu gukora cyangwa gukoreshwa ibyaha.

Ibi bibaho iyo bumviye bagenzi babo cyane cyane ababaruta mu bukuru, bakemera gukora ibyo babasaba bababwira ko ari ‘ukumva uko bimera.’

Umukozi mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ukora mu ishami ryishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi  witwa Jean Claude Ntirenganya avuga ko hari urubyiruko rugwa mu byaha byo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu, ubutangondwa n’ibindi kandi ngo bakaba babigizemo uruhare runaka.

Ati: “ Hari igihe bamwe mu bangavu n’ingimbi bari mu kigero cyanyu bagira uruhare mu ikorwa ry’ibyaha bakurikiye kumva uko bimera kandi ibi iyo babifatiwemo barabihanirwa.”

Avuga ko bimwe muri ibi byaha cyane cyane nko gusambanya abana hari ubwo bigirwamo uruhare n’abo bita inshuti.

Abo urubyiruko akenshi rwita inshuti ntibaba ari inshuti nyazo ahubwo baba ari urungano rwabo ruharanira ko barwemera, bagakora ibyo rukora, bakavuga uko ruvuga…kandi ibi impande zombi zikabikora zitazi icyo amategeko ateganya ku bintu nk’ibyo.

Kwigisha umwana inzira agomba gucamo akiri muto bimufasha kuzayicamo akuze

Abanyeshuri baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko hari ibyo ‘batari bazi ko ari ibyaha.’

Bavuze ko batunguwe no kumva ko ibyo bintu ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Hari n’abatubwiye ko bakuye isomo mu buhamya bahawe n’abigeze gucuruzwa nyuma yo gushukirwa ku mbuga nkoranyambaga bizezwa akazi mu mahanga.

Isomo bavuga ko bavanyemo ni iryo kutarangazwa n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ngo babe babashuka babizeza ibintu [abanyeshuri] batabona.

Ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bugamije kuburira abato ko hari ibintu bashobora gukora bita ko ari ibisanzwe kandi mu by’ukuri amategeko abisobanura nk’ibyaha.

Muri byo harimo ugusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu n’ubutagondwa.

Babwiwe kandi uko imbuga nkoranyambambaga zishora urubyiruko muri ibyo byaha, bityo ko ubushishozi mu kuzikoresha ari ngombwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira aherutse kubwira Taarifa ko iyo bakora ubukangurambaga ku byaha birimo n’ubutagondwa, baba bagamije gukumira.

Dr Murangira

Kuri we, ibyiza ni ukuburira abantu hakiri kare batarakora ibyaha kurusha kuzabigenza byakozwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version