Mu Mibare: Nyagatare Niyo Ifite Abafite Ubumuga Benshi Mu Burasirazuba

Mu cyumba cy’Inama cy’Intara y’Uburasirazuba habereye Inteko rusange ya 14 y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga. Mu mibare yahatangarijwe, harimo n’umubare w’abantu bafite ubumuga muri buri Karere, Nyagatare ikaba iya mbere kuko ifite abantu 20,631.

Akarere ka kabiri gafite umubare munini w’abantu bafite ubumuga ni Bugesera kuko ifite abantu 17,019.

Gatsibo niyo karere ka gatatu gafite abafite ubumuga benshi kuko muri iyi nama hatangajwe ko gafite abantu 16,420.

Kayonza ifite abafite ubumuga 14,937, Kirehe ikagira abantu bafite ubumuga 14,230, Ngoma ikagira abantu 13,165 hanyuma akarere ka Rwamagana kakagira bake kurusha utundi kuko gafite abantu bafite ubumuga 13,003.

- Kwmamaza -

Mu giteranyo rusange, abantu bafite ubumuga bose mu Ntara y’Uburasirazuba ni 109, 405.

Muri aba bose abagore nibo benshi kuko barenze 50% by’abafite ubumuga bose.

Muri iriya nama higiwemo ibyazakorwa mu mwaka wa 2024-2025 hashingiwe ku byakozwe n’ibitarakozwe mu mwaka wabanje.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa yashimiye ubufatanye bw’inzego zatowe zihagarariye abafite ubumuga n’inzego z’ibanze mu kuzamura imibereho yabo mu iterambere ry’igihugu.

Avuga ko ubuzima bw’abafite ubumuga bwazamutse mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’izindi kandi bikaba bishingiye ku buvugizi no mu bafatanyabikorwa.

Abafite ubumuga bo muri iyi Ntara kandi bashimirwa ko bibumbiye mu makoperative kugira ngo bishakemo ibisubizo ku bibazo byabo.

Kuba harashyizwe imbaraga mu burezi budaheza bishimirwa abatuye Intara y’Uburasirazuba kuko byatumye n’abafite ubumuga bazamura urwego rwabo rwo kugana ishuri.

Mu Karere ka Kayonza hari ikigo cy’abafite ubumuga kiri ahitwa i Gahini.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version