Mu Minsi Irindwi Abanyarwanda 100 Bahawe Impyiko

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu Cyumweru kimwe, abaturage 100 basimburijwe impyiko kuva hatangizwa gahunda yitwa Living Donor Kidney Transplant Program yatangiye bwa mbere muri Gicurasi, 2023.

Kuri iyi nshuro, ibi bikorwa byabaye mu cyumweru gishize, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikaragaza imbaraga u Rwanda rushyira mu bufatanye mpuzamahanga n’umuhati wo kubaka ubushobozi bw’abaganga b’Abanyarwanda.

Ubwo gahunda Living Donor Kidney Transplant Program, yatangiraga muri 2023, abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bari bamaze iminsi bategurwa bafatanyije n’itsinda ry’abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitaro bya Faisal byatangaje ko binyuze mu mikoranire n’Ikigo cya Kaminuza ya Michigan yigisha ibijyanye n’ubuzima (University of Michigan Center for Global Health Equity – UM-CGHE) hamwe na Michigan Medicine, u Rwanda rwabashije kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzobere z’imbere mu gihugu.

Iyi gahunda yibanze k’ugutyaza ubumenyi bw’abaganga b’Abanyarwanda mu byerekeye gusimbuza impyiko, bikajyana no gushyiraho uburyo burambye bwo gutanga izi serivisi mu Rwanda.

Intego ni uko umubare w’Abanyarwanda bajya kwivuriza mu mahanga ugabanuka, ibyo bakeneye bakabibonera mu gihugu cyabo, hafi y’imiryango yabo kandi bitabahenze.

Mbere y’uko gahunda Living Donor Kidney Transplant Program itangizwa mu 2023, Minisiteri y’Ubuzima, yatangazaga ko mu myaka irindwi yari yabanje, abarwayi 67 boherejwe gusimburizwa impyiko mu bihugu by’amahanga bitwara arenga miliyoni Frw 900.

Ni ibiki bitera impyiko gusimbuzwa

Gusimbuza impyiko bikorwa iyo impyiko imwe cyangwa zombi zangiritse cyane ku buryo zitagishobora gukora akazi kazo neza.

Impamvu zikunze gutera iyo ndwara harimo Diyabete (isukari nyinshi mu maraso) yangiza impyiko, umuvuduko ukabije w’amaraso, kurwara impyiko z’igihe kirekire, indwara abana bakomora ku babyeyi itera udubyimba mu mpyiko, indwara z’umubiri zirwanya ingingo zawo, impyiko zisubiramo cyangwa zifunga inzira y’inkari igihe kirekire n’izindi.

Iyo impyiko zigeze ku rwego rwo kudakora neza, umurwayi ashobora gukenera dialysis( ni uburyo bwo gukura umwanda mu mpyiko kandi buhenze) cyangwa zigasimbuzwa.

Umuntu wahawe indi mpyiko aba afite umukoro wo gukomeza kunywa imiti ituma umubiri ubana neza n’iyo mpyiko kandi ‘agategekwa’ kunywa amazi menshi uko bishoboka kose.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *