Mu Mujyi Wa Kigali Barataka Ko ‘N’Amata’ Ahenze Cyane

Mu gihe ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa hafi ya byose byazamutse mu giciro, amata niyo yari akiboneka ku giciro umuntu yakwita ko kiringaniye. Icyakora muri iki gihe abatuye Umujyi wa Kigali barataka ko kiyongereye k’uburyo niba nta gikozwe hari ingo zizajya zinywa amata ziyita imbonekarimwe nk’uko abatuye icyaro babyita inyama!

Mu rwego rwo kureba ko igiciro cyayo cyagabanuka, abayarangura bahitamo kuyategera ku nzira azanywe n’abo bita ‘abacunda’ kugira ngo barebe ko igiciro cy’ubwikorezi cyagabanuka bityo ntabahende cyane.

Bamwe mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amata, ngo n’aho abonetse agahenda cyane.

Mu maduka amwe n’amwe yari asanzwe acuruza amata gusa, ushobora kuhasanga ibindi bicuruzwa, wababaza impamvu bagasubiza ko amata yabuze kandi ko batazi icyabiteye.

- Kwmamaza -

Umwe mu bari basanzwe bayarangura bakanayagurisha aherutse kubwira RBA ko mbere igiciro cyayo kari gito, ariko ngo uko iminsi yahitaga indi igataha, yarahenze k’uburyo abari basanzwe bayagura basigaye bitotomba.

Yabwiye ‘kureclama.’

Ati: “Mbere amata yarabonekaga ku giciro kiri hasi,abaturage bakayazana, ariko nk’ubu ngubu iyo twayafashe ahenze no kuyacuruza aba ahenze, abaturage bakareclama! Nk’ubu tumaze iminsi tutayabona, urumva ku isoko nta mata ahari, ariko ikibazo gituma abayaduhaga bavuga ko ntayo bafite ntiturakimenya.”

Si amata y’amasukano gusa yahenze kuko n’amata afunze mu makarito nayo ni uko.

Ayahoze agura Frw 500 ubu agura hagati ya Frw 700 na Frw 800.

Uwitwa Tuyizere Jean Bosco ati: “Kariya ga piyese (piece) k’amata afunze gapima igice cya litiro kaguraga amafaranga 500 ubu kageze kuri Frw  700 cyangwa Frw  800, abaguzi b’amata icyo twasaba ni ubuvugizi ibiciro bimanuke kuko amata akenerwa n’abantu benshi,abakuru n’abana, kandi iyo ibiciro bizamutse wa muturage wayabonaga ku giciro gito ntaba akiyabona.”

Inzego zishinzwe ubworozi zisobanura ko iki kibazo giterwa ahanini n’uko ubwatsi buba buke mu gihe cy’impeshyi ariko zikongeraho ko hari gushakwa igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr Niyonzima Eugène niko abyumva.

Avuga ko igabanuka  ry’amata ku isoko ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ubwatsi bw’amatungo yororerwa mu Karere ka  Nyagatare.

Aka karere niko gaha abatuye Umujyi wa Kigali amata menshi kurusha andi ava mu tundi turere.

Dr Niyonzima avuga ko imvura niyongera kugwa, ubwatso bukera, ikibazo cy’amata make kizagabanuka.

Ku rundi ruhande ariko, ngo siwo muti urambye.

Yungamo ko hateganyijwe uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Leta y’u Rwanda iri gufasha aborozi bo mu bice binyuranye kuzamura umusaruro binyuze mu kubagezaho ibikorwa remezo badasanzwe bafite.

Ati: “Twavuze kuri ibyo biri gukorwa kugira ngo amazi abashe kuboneka ariko ntitunakwiye guharira Intara y’i Burasirazuba gutanga umukamo ukoreshwa mu gihugu hose kuko imiterere y’iriya Ntara bigaragara ko bagirwaho ingaruka n’impeshyi.”

Avuga ko hari gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, nk’icyanya cya Gishwati kuko ho ngo umukamo utagabanutse cyane nk’uko byagenze mu Burasirazuba.

Intego ni uko umukamo wo muri Gishwati wajya wunganira uwo mu Burasirazuba mu gihe wagabanutse kubera impeshyi.

Kugira ngo Gishwati izafashe ab’i Nyagatare guha ab’i Kigali amata ahagije bizasaba ko imihanda ihahuza n’Umujyi wa Kigali itunganywa.

Igiciro fatizo cy’amata mu Rwanda kigeze ku  Frw 228 kuri Litiro imwe.

Aharangurirwa amata i Kigali no mu nkengero zaho  Litiro y’amata iraranguzwa hagati ya Frw 230 na Frw  400 ikagurishwa hagati ya Frw 500 na Frw 800 kuri litiro y’inshyushyu cyangwa iy’ikivuguto.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version