Umurambo Wa José Eduardo dos Santos Wagejejwe Muri Angola

Indege izanye umurambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola wagejejwe i Luanda kugira ngo ashyingurwe. Yatabarutse Taliki 08, Nyakanga, 2022 aguye muri Espagne aho yari yaragiye kwivuza.

Umurambo we ukigera muri kiriya gihugu wahise ujyanwa aho yahoze atuye hitwa Miramar.

Niho umuryango we uba. Yasize umugore n’abana batatu.

Niho kandi abo mu muryango we n’inshuti zawo bari gukorera icyunamo bibuka ibyo yabakoreye akiriho.

- Advertisement -

José Eduardo dos Santos yategetse Angola mu myaka 38.

Gahunda yo kumushyingura ngo nayo iratangazwa mu gihe gikwiye.

Icyakora hari amakuru avuga ko ashobora kuzashyingurwa Taliki 28, Kanama, 2022.

Ni nayo Taliki yavukiyeho, akaba yaratabarutse afite imyaka 79.

Yari arwariye mu Bitaro biri i Barcelona muri Espagne nk’uko biherutse gutangazwa n’umugore we Ana Paula dos Santos.

Mu mwaka wa 2006 hari inyandiko yacicikanye hagati ya Ambasade ya Brazil muri Angola  na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya kiriya gihugu ivuga ko umusaza Santos yari afite cancer yamufashe mu bugabo.

Dos Santos yayoboye Angola guhera mu mwaka wa 1979  kugeza mu mwaka wa 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version