Rwanda: Abaturage Bakomeje Kureka Kurema Amasoko Bubakiwe

Nyuma y’uko mu Karere ka Muhanga abacuruzi bubakiwe isoko ariko ntiriremye, ubu mu Karere ka Karongi n’aho haravugwa isoko ryubakiwe abari basanzwe ari abazunguzayi, ariko ntibarirambyemo ahubwo barariretse.

Ririya soko ryubatswe mu rwego rwo gufasha abakoraga ubuzunguzayi kubona ahantu bacururiza batekanye, batirirwa birukankanwa n’abashinzwe umutekano kuko ubuzunguzayi butemewe.

Ikibazo gituma amasoko yubakwa ahenze ariko ntaremye ni uko abaguzi batayitabira.

Bamwe muri bo babwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko ikibazo bafite ari uko iryo soko ryubatswe inyuma y’amaduka y’abacuruzi asanzwe afite abakiliya bityo ibyo baje gucuruza bikabura abaguzi.

- Advertisement -

Umwe muri bo atanga urugero rw’uko ririya soko rya Ryanyirakabano ricururizwamo ibiribwa, riri imyuma y’amabutiki acuruza nk’ibyo nabo bacuruza.

Ngo iyo bwije ntihabona kubera ko nta mashanyarazi bityo abagura imboga zo guteka ku mugoroba bagahitamo guhahira muri za Boutique aho kujya guhahira abadandariza kuri ririya soko.

Iri soko rya Ryanyirakabano uumwaka ushize warangiye nta muntu n’umwe uriremye.

Rimaze imyaka 10 ryuzuye.

Ku rundi ruhande, abacururiza muri za Boutiques nabo basaba Leta ko yasubiza abacururiza ku muhanda mu isoko kuko ngo babatwara abakiliya kandi bo basora.

Umwe muri bo ati: “Abantu bacururiza imbere y’amabutike yacu baratubangamiye, kuko ntibishyura inzu, ntibatanga umusoro.  Usanga twe ducuruza twishyura inzu n’umusoro ibyacu bikaduhenda.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere mu ishoramari n’umurimo mu Karere ka Karongi, Kaneza Cyprien avuga ko hari gahunda yo kuganira n’abakoreraga muri ririya soko hakarebwa niba basubira mu isoko.

Abacuruza imboga n’imbuto bavuga ko batabona ababagurira iyo bwije kuko nta mashanyarazi aba mu isoko ryabo

Hari n’ahandi mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abaturage bubakirwa amasoko ariko ntibayitabire kubera ko aba ari kure yabo cyangwa se baturanyi n’irindi soko, bityo ntibirirwe birushya bajya kure.

Isoko rya  Ryakirakabano siryo gusa ryubatswe ribura abarirema, ahubwo n’isoko rya Ruganda n’irya Gishyita nayo ni uko.

Ahandi bimeze gute?

Mu Karere ka Muhanga haherutse kuvugwa  inkuru y’uko abaturage bubakiwe isoko banga kurirema.

Ni kimwe mu byerekana ko umuturage w’u Rwanda yagombye kujya abanza kugishwa inama ku bimugenewe kugira ngo azabyiyumvemo,  bimugirire akamaro.

Mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Muhanga ubuyobozi bw’aka Karere bwahubatse isoko bwibwira ko ari uburyo bwo gufasha abacuruzi n’abaguzi kubona aho bagurishiriza ariko isoko ribura abarirema.

Byaje kuba ngombwa ko abacuruzi bahitamo kujya kugurishiriza ibicuruzwa babyo mu Karere ka Ngororero ahitwa ku Cyome kuko ari ho hari abaguzi.

Muri iyo nkuru ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabwiye UMUSEKE  ko kubakira isoko ryiza abaturage  byakozwe nk’ibikorwa bikomatanyije kuko usibye isoko, ngo babubakiye n’Ikigo nderabuzima ndetse begerezwa n’ibikorwa bya VUP.

Hari n’abahawe inka muri gahunda ya Girinka.

Ni isoko ryuzuye mu mwaka wa 2011.

Hari abaturage bavuga ko kuva ririya soko ryubakwa rikuzura mu mwaka wa 2011, riremwa n’abantu bake cyane.

Ngo ntibarenga ‘abantu 50 ku munsi.’

Iyo abacururiza muri iri soko babuze abakiliya, bahitamo kujya muri Ngororero kuko ari ho babona abakiliya.

Hari umwe wabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko ‘Leta ibafashije ahari isoko hashyirwa ikindi gikorwa kibyara inyungu bakagisimbuza ririya soko.

Ngo nta kamaro  ribafitiye.

Mukamana Marcianne wo mu Mudugudu wa Ngando, mu Kagari ka Nsanga yavuze ko hari igihe Ubuyobozi bwigeze gufata ingamba zo gukangurira abaturage kurirema ari benshi bikagera n’ubwo bamwe muri bo babatangira kugira ngo be  kurema iryo mu Ngororero basize iryabo.

Impamvu zituma isoko ryubakwa ntirireme…

Ubusanzwe isoko ni ahantu abacuruzi bahurira n’abaguzi kandi hazwi neza.

Aha hantu hagombye kuba ari ahantu babereye abacuruzi n’abaguzi kandi hakaba hitaruye andi masoko kugira ngo bifashe abarituriye guhaha kuko baba bafite amafaranga.

Umwe mu bantu b’inararibonye usanzwe umenyereye iby’amasoko yabwiye Taarifa ko isoko rigomba kuba riri ahantu ridaturanye n’ayandi.

Ikindi ngo ni  umunsi isoko riremaho.

Ubuyobozi buba bugomba gushyiraho umunsi wo kurema isoko udakurikira undi munsi irindi soko ryaremeyeho hafi aho.

Ibi byemezwa ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari witwa  Gihana Tharcisse.

Avuga ko kuba hari andi masoko ari hafi y’uyu Murenge ayobora nabyo bishobora gukoma mu nkokora abarema isoko ryabo.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko  bubakiye abaturage iri soko,  kuko babonaga nta gikorwa na kimwe cy’iterambere cyari gihari icyo gihe.

Iri soko rya Rugendabari ryo ryuzuye ritwaye Miliyoni Frw 300.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version