Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2025 2:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwe mu bakozi ba Croix Rouge
SHARE

Hashize imyaka 61 Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare Croix Rouge, utangiye gukorera mu Rwanda. Kuri uyu wa Kane tariki 08, Gicurasi, 2025 ubwo isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uyu muryango, ubuyobozi bwawo mu Rwanda buvuga ko, k’ubufatanye na Leta, hari ibyo kwishimirwa byagezweho.

Hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi ku rwego rw’isi igira iti: “Gukomera ku Bumuntu”, Croix Rouge yatangaje ko yakomereje mu ntego yo kwita ku bababaye kandi mu buryo bwose.

Itangazo yageneye itangazamakuru rivuga ko abakorerabushake n’abakozi ba Croix-Rouge na Croissant Rouge bagira uruhare mu kugarurira icyizere abari baragitakaje.

Urugero rutangwa ni uko mu mwaka wa 2024-2025, binyuze mu banyamuryango, abakorerabushake, abakozi n’abafatanyabikorwa bayo yakoze ibikorwa byinshi byo kugoboka abaturage bari mu kaga kandi bababaye kurusha abandi.

Muri icyo gihe uyu muryango wagejeje amazi meza ku baturage bo mu Karere ka Gisagara, Nyamasheke, Rwamagana na Kayonza.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko ayo mazi agirira akamaro abantu 20,000, kuyitunganya bikaba byaratwaye Miliyoni Frw 550, iyi miyoboro ikagira uburebure bwa Kilometero 34.

Hagati aho kandi hari imiryango yahawe uburyo bwo kwiteza imbere binyuze mu kuyubakira ubushobozi mu by’ubukungu.

Abo ni abatuye mu Turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma.

Aho hose imiryango  470 yahawe amatungo 900 (ihene n’ingurube) akaba afite agaciro gasaga Miliyoni Frw 49.

Muri utu turere twavuzwe haruguru amatsinda y’urubyiruko yakoze  imishinga ibyara inyungu aterwa inkunga ya Miliyoni Frw 48.

Muri Nyagatare hatanzwe amatungo 300 (ihene, ingurube n’intama) afite agaciro ka Frw 19.839.000, kandi nk’uko itangazo rya Croix Rouge ribivuga, umuntu yihitiragamo itungo ashaka.

I Nyamasheke ho hatanzwe amatungo (ihene n’ingurube) ku miryango 180 itishoboye, ayo matungo akaba yari afite agaciro ka Miliyoni Frw 9.2

Imiryango 350 yo muri Nyamasheke yatewe inkunga mu kunoza uburyo bwo guteka bubungabunga ibidukikije burimo kubaka rondereza n’ubundi buryo byose bifite agaciro ka Miliyoni Frw 21.

Muri aka karere kandi hari Koperative ebyiri  z’abagore zifite abanyamuryango 120 baguriwe ubutaka bwa hegitari eshanu, n’inyongeremusaruro bikaba bifite agaciro ka Miliyoni Frw 17.

Mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ibyorezo bya M-POX na Marburg, Croix Rouge ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ivuga ko yahuguye abakorerabushake bayo ngo bemenye ko bahangana nabyo kandi bafashe abantu kubyirinda cyangwa bakabaha ubufasha aho bikenewe.

Haguzwe ibikoresho by’isuku byahawe imiryango itishoboye ngo ishobore kwirinda, byose byatwaye Miliyoni Frw 89.07.

Muri Mata 2025 hari abantu bangirijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi ku buryo imvura yasenyeye imiryango 800.

Umuryango Croix Rouge warabashumbushije ubaha ibikoresho byo mu rugo iha abandi amabati ngo basakare ibisenge byasakambuwe n’inkubi yahushye muri ibyo bice.

Igiteranyo cyabyo cyose ni Miliyoni Frw 14.350.

Umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge wizihirizwa mu bihugu 192.

Umucuruzi wo mu Busuwisi witwa Henry Dunant niwe washinze uyu muryango.

Henry Dunant

Jean-Henri Dunant( 1828 – 1910) yafatanyije n’abandi bantu bane bashinga umuryango wo kwita ku bantu bari barakomerekejwe cyangwa baragizwe ingaruka zikomeye z’intambara yaberaga ahitwa Solferino mu Majyaruguru y’Ubutaliyani.

Yaciye muri uyu mujyi agiye guhura n’umwami w’Abafaransa witwaga Napoleon III.

Amahano yaboneye aho hantu yamugumye ku mutima, aho atahiye ayandika mu gitabo yise A Memory of Solferino.

Muri yo yanditsemo ko hakwiye kubaho umuryango wita ku bantu bagizweho ingaruka n’intambara kandi abo bantu bagafasha uwo ari we wese nta vangura na rito.

Ng’uko uko Croix Rouge yavutse…

TAGGED:AbaturageCroix-RougeImiberehoInkungaIntambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize
Next Article Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?