Mu Myaka Ibiri U Rwanda ‘Rushobora’ Kuzaba Rufite Ifaranga Ry’Ikoranabuhanga

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda bwahaye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, bwavuze ko mu myaka ibiri iri imbere, u Rwanda rushobora kuzaba rufite ifaranga ry’ikoranabuhanga.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremenye niwe wabitangaje ndetse ngo ibyangombwa byose ngo ritangire gukora bizaba byararangiye kuboneka muri icyo gihe.

Soraya Hakuziyaremenye yabwiye The New Times ko ifaranga ry’ikoranabuhanga u Rwanda ruteganya gukoreshwa ari iryitwa  ‘Central Bank Digital Currency (CBDC)’  rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko bikorwa ku mafaranga asanzwe.

Ifaranga rya CBDC ritandukanye n’andi mafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka ’Cryptocurrency’ kuko aya yo biba bigoye ko agenzurwa na Banki Nkuru z’ibihugu.

Kuba ririya faranga rigenzurwa na Banki nkuru bituma imikoresherezwe yaryo itabangamira ubukungu bw’igihugu nk’uko bigenda iyo amafaranga bita Bitcoins abigenza.

Central Bank Digital Currency (CBDC) ni ifaranga ryemewe n’amategeko rikoreshwa mu kugura ibintu na serivisi nk’uko bikorwa n’andi mafaranga ariko bikifashisha ikoranabuhanga haba mu kwishyura no mu kwishyurwa.

Soraya Hakuziyaremye avuga iri faranga ry’ikoranabuhanga rizafasha Abanyarwanda guhererekanya amafaranga no gukora ubucuruzi mu buryo butekanye.

Ndetse ngo buratekanye kurusha amafaranga asanzwe.

Hamwe muho rikoreshwa handi ku isi ni  mu Birwa bya Bahamas, Nigeria, Ghana na Afurika y’Epfo.

Mu kwiga niba ryazagirira akamaro u Rwanda, inzego zirimo Banki Nkuru y’Igihugu, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi byabigizemo uruhare.

Ibyo izo nzego zagezeho byazeretse ko hari amahirwe atandukanye kurikiresha byazaha u Rwanda.

Amahirwe ya mbere ni uko iri faranga ry’ikoranabuhanga rizaba rifite ubushobozi bwisumbuyeho bwo gukora neza mu bijyanye n’uburyo bw’imyishyurire buhari uyu munsi kandi ryagaragaye nk’uburyo bwiza bwo kwishyurana mu gihe cy’ibiza n’ibibazo.

Ku rundi ruhande, hari ikibazo cy’uko abaturage bazatinda kuryakira mu mikorere yaryo ya buri munsi.

Hakuziyaremye ati: “Niba Banki Nkuru y’Igihugu ishyizeho ifaranga ry’ikoranabuhanga ariko abaturage ntibabone inyungu zaryo, nta kiba cyakozwe. Ntabwo dushaka gushyiraho ifaranga ry’ikoranabuhanga kubera kurushyiraho gusa, ahubwo turashaka gushyiraho ifaranga rifitiye inyungu abaturage. Iyi niyo mpamvu twasohoye inyandiko y’ibyavuye mu bushakashatsi ndetse buri wese akaba ashobora kubitanga ibitekerezo, twiteze kubona ibitekerezo n’impungenge by’abaturage”.

Avuga ko izo mpungenge ziri mu byatumye hashyirwaho gahunda yo kuzatangira ‘kugerageza’ iri faranga mu minsi iri imbere n’ikoranabuhanga ryaryo bityo ngo ibyo byose bizaba byarageze ku ntego zabyo mu myaka ibiri iri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version