Mu Myaka Itanu Icyayi Cyarushije Ikawa Kwinjiriza u Rwanda Amadolari

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ikawa n’icyayi nibyo bihingwa bigira uruhare rukomeye mu kwinjiza u Rwanda amadovize.

Kuva byatangira kuba ibihingwa ngengabukungu u Rwanda rugurisha mu mahanga, byanafashije mu guhanga imirimo no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.

Mu myaka itanu ishize gusa (ni ukuvuga kuva muri 2020/2021 kugera 2024/2025), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko ikawa yinjirije u Rwanda asaga Miliyoni $ 527; na ho icyayi cyinjirije u Rwanda asaga Miliyoni $ 533.

Aha ni muri Nyaruguru ahahingwa icyayi. Ifoto@Taarifa Rwanda.

U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2029 (ni ukuvuga mu mpera za Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha ubukungu-NST2), ikawa izaba yinjiriza igihugu Miliyoni $ 115 mu gihe icyayi kizaba cyinjiza Miliyoni $ 164 ku mwaka.

Impamvu abahanga baheraho bavuga ko icyayi ari cyo kinjiza amadolari menshi ni uko cyera kandi kigasarurwa inshuro nyinshi ugereranyije n’ikawa.

Ikindi ni uko ibiti byera ikawa mu Rwanda bimaze igihe byarashaje, ubu Leta ikaba iri kubisazura.

Mu rwego rwo kuzamura isoko ry’ibyo bihingwa, NAEB na RDB bakorana na Minisiteri y’ubucuruzi mu kugeza ibi bihingwa mu mahanga no kubikundisha abanyamahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *