Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Myaka Miliyoni 20 Ishize Umuntu Yari Afite Umurizo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Mu Myaka Miliyoni 20 Ishize Umuntu Yari Afite Umurizo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2021 11:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisa n’aho bitangaje ndetse bigoye kubyemera, ariko abahanga mu binyabuzima bemeza ko mu mwaka miliyoni 20 ishize, umuntu yahoranye umurizo uza kuvaho kubera imikorere idasanzwe yabaye mu turemangingo fatizo twe.

Iyi mikorere niyo bita  genetic mutation mu Cyongereza cy’abahanga mu binyabuzima.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York barasuzumye basanga hari imikorere idasanzwe yabaye mu kanyabuzima fatizo bita TBXT gasanzwe kaba mu bantu no mu bindi bisabantu.

Ibi bisabantu ni inguge n’ingagi. Inguge mu Cyongereza bazita Chimpanzees n’aho ingagi bazita Gorillas.

Akanyabugingo fatizo kitwa TBXT kagizwe n’inyuguti 300 ziri mu ntimatima zako nk’uko umuhanga witwa Bo Xia abyemeza.

Imikorere idasanzwe yakavutsemo mu gihe cy’imyaka miliyoni 20 ishize, ni yo yatumye abantu ndetse na bimwe mu bisabantu batakaza umurizo.

Burya umwana mu nda ya Nyina aba afite umurizo

Mu nda umwana w’umuntu aba afite umurizo ariko akaza kuwutakaza

Birashoboka cyane ko hari abasomyi ba Taarifa batari bazi ko iyo umwana ari mu nda ya Nyina hari igihe kigera akaba afite umurizo!

Uyu murizo niwo uza guhinduka utugufa duto tugize umusozo w’uruti rw’umugongo.

Uyu musozo bawita coccyx cyangwa  tailbone( igufwa ry’umurizo).

Ya mikorere twavuze mu bika byabanje ivugwaho gutuma abatu batakaza umurizo bahoranye mbere, yatewe ni icyo abahanga bise Alu, aka kakaba akantu kaje kuvangira imikorere yari isanzwe mu ntimatima y’akaremangingo fatizo, bituma icyahoze ari umurizo wagaragaraga inyuma kizimira buhoro buhoro uko imyaka yahise indi igataha.

Akantu kaje kwivangamo gatuma umuntu atakaza umurizo

Mu Kinyejana cya 19, Umwongereza witwa Charles Darwin yanditse mu gitabo yise The Descent of Man ko hari ibimenyetso yabonye byerekana ko hari impinduka mu miterere y’abantu b’ubu n’abasekuru babo, ariko ntiyashoboye gusobanura ko umusozo w’uruti rw’umugongo w’umuntu wahoze ari umurizo we.

Ibindi bisabantu bidafite umurizo ni ingagi, inguge, inkende zo  mu bwoko bwa Bonobos n’igisabantu kitwa Orangutans.

Kuba umuntu yaratakaje umurizo bishobora kuba biri mu byamufashije kugenda yemye, agendesha amaguru abiri.

Ese ubundi umurizo ufite akahe kamaro?

Umurizo w’ifi uyifitiye akamaro gatandukanye n’aho umurizo w’inka uyifitiye.

Umurizo w’ifi uyifasha koga mu mazi ifite icyerekezo gihamye  mu gihe umurizo w’inka uyifasha kwirukana amasazi ayiruma no kwerekana uko yumva imerewe. Ikimasa cyarakaye kiteguye kurwana n’ikindi gishinga umurizo.

Imbwa, injangwe na kangaroos ni inyamaswa zifite umurizo uzifasha kwicara, kwiruka no guhagarara zikumva zihamye, zifite icyo bita ‘balance’.

Umurizo w’inkende uzifasha kurira ibiti no kubimanuka mu buryo bworoshye kandi zidakoze impanuka.

Umurizo w’inka uyifasha kwikoma isazi

Akandi kamaro k’umurizo ni uko ari uburyo bwo gutumanaho, inyamaswa ikaba yaha indi ubutumwa runaka binyuze mu murizo.

Hari indirimbo abana bigaga mu mashuri y’incuke ya kera baririmbaga bavuga ko ‘injangwe izunguza umurizo, ihekenya amenyo’.

Nibyo koko iyo injangwe yarakaye hari uburyo izunguzamo umurizo kimwe n’uko iyo imbwa yishimiye shebuja nabwo igira uko ibyerekana ikoresheje umurizo.

Inyamaswa isa n’ihene yo mu ishyamba bita deer iyo yumvise umunuko uterwa n’uko intare ziri hafi aho, izunguza umurizo mu rwego rwo kuburira izindi ko zugarijwe n’akaga.

Hari n’imirizo y’inyamaswa runaka iba irimo uburozi k’uburyo uwo murizo uba ari intwaro ikomeye.

Inyamaswa nk’imiserebanya zifite ubushobozi bwo kwikata umurizo kugira ngo zijijishe izindi nyamaswa ziba zizihiga ngo zizirye.

Nta nyamaswa ifite umurizo uyifitiye akamaro yaruta inyoni.

Umurizo w’inyoni( ni ukuvuga ya mababa asa n’ahagaze ari inyuma) niwo uyifasha kuguruka iva hasi ijya hejuru, ndetse yagera no hejuru ku butumburuke yifuza, igashobora kuguruka mu buryo bw’umurambararo yumva itekanye.

Idafite umurizo yabirinduka

Uriya murizo niwo utuma itabirinduka bityo ikaguruka itekanye.

Iyo inyamaswa igize ibyago igacika umurizo, iba igize ubusembwa bukomeye bwatuma ishobora no gupfa.

 

TAGGED:AbahangafeaturedInyamaswaUmuntuUmurizo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Demukarasi Idashingiye Ku Baturage- Perezida Kagame
Next Article Dufatanye Kurerera Umuryango Nyarwanda Ufite Uburere N’Umuco- Minisitiri W’Uburezi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?