Mu Ngaruka Zo Kutihaza Mu Biribwa Harimo No Guhungabanya Amahoro Mu Bantu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bikoresha Igifaransa ko iyo abaturage badafite ibiribwa bihagije, bishobora kuba intandaro y’imidugararo n’umutekano muke mu gihugu.

Abo Badepite bari mu Rwanda mu Nama ya 47 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko guharanira ko amajyambere agera kuri bose kandi abaturage bakihaza mu biribwa, ari imwe mu ngamba zikomeye zituma amahoro araambye agerwa ho.

Si ukwihaza mu biribwa gusa bifasha mu kwimakaza amahoro  arambye, ahubwo ngo no guha abaturage uburyo bwo kwigisha abana, ibikorwa remezo bicyegerezwa abaturage, urubyiruko narwo rugafashwa guhanga imirimo

Abaturage kandi  bagomba kwigerezwa amavuriro ntibicwe n’indwara za hato na hato.

Dr Ngirente yabwiye abari bamuteze amatwi ko ubutumwa yabazaniye ari ubwo yahawe na Perezida Paul Kagame ngo abuzanire.

Inama yafunguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda igamije kurebera hamwe uko ibihugu bigize wa muryango byagira uruhare mu kwimakaza imiyoborere igamije amahoro arambye ku isi hose.

Ngirente yababwiye ati: “ Muri iyi nama muzahura n’akazi kanini ku gusesengura ibibazo byugarije isi no kureba uburyo byashakirwa ibisubizo birambye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente

Yababwiye ko u Rwanda ruzafatanya n’ibindi bihugu mu gushyiraho imyanzuro n’ibyemezo bizagenderwaho nyuma y’iriya nama hashingiwe ku nsanganyamatsiko yaganiriwe ho.

Dr  Edouard Ngirente yavuze  ko muri iki gihe abayobozi bagomba kumva ko kwegera no gukorana bya hafi n’abaturage babo ari ingenzi.

Ni ingenzi kubera ko bituma abayobozi n’abaturage bahuza imbaraga kugira ngo bacyemure ibibazo rusange bireba abaturage.

Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yavuze ko kimwe mu bintu u Rwanda rwishimira muri iki gihe ari uko rwashoboye guhuza abaturage barwo, bakaba bunze ubumwe kandi ngo ubwo bumwe nibwo bwatumye igihugu gitera imbere mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yagarutse kandi ku iterabwoba rikunze kugaragara muri byinshi mu bihugu bikoresha Igifaransa, avuga ko kurirwanya bisaba imikoranire myiza hagati y’ibihugu bituranye.

Ngirente yabwiye bariya banyacyubahiro ko indi ngingo bagomba gushyiramo imbaraga ari ugufasha urubyiruko kugira ngo rubone imirimo bityo rugire iterambere.

Umwanya Igifaransa gifite mu ndimi zivugwa ku isi…

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo yigeze kuvuga ko muri Politiki ze zo guteza imbere Igifaransa, atagamije kukigira icya mbere cyangwa icya nyuma mu ndimi zikomeye ku isi, ahubwo ko aharanira ko gisubirana umwanya wacyo.

Hari mu kiganiro yahaye TV 5 Monde.

Yavuze ko hari ubwiyongere bungana na 7% bw’abantu ku isi bakoresha Igifaransa.

Bavuye kuri miliyoni 300 bagera kuri miliyono 321 mu mwaka umwe.

Mushikiwabo yavuze ko intego ye ya mbere ari ugukora uko ashoboye kugira ngo abavuga Igifaransa biyongere ariko n’abasanzwe bakivuga ntibagite ngo bakibagirwe.

Ku rundi ruhande ariko, Louise Mushikiwabo avuga ko amakuru mabi afite ari uko mu bigo mpuzamahanga abakozi babyo badakoresha cyane Igifaransa.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, Mushikiwabo icyo gihe yabwiye TV 5 Monde ko yandikiye abaminisitiri bo mu bihugu 19 by’i Burayi biba muri  Francophonie ko bagombye gukora uko bashoboye kugira ngo Igifaransa ntigikomeze gutakara.

Ati: “ Njye nk’Umunyamabanga mukuru wa Francophonie ndemera ko , kandi buri wese arabibona, ibyinshi mu bihugu byacu bikoresha Icyongereza muri gahunda zabyo. Gusa inshingano yanjye ni ugukora k’uburyo Igifaransa kitazima, kidasubira inyuma ariko nanone kikabana n’izindi ndimi harimo n’indimi gakondo.”

Mushikiwabo avuga ko icyo agamije ari uko urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa rubaho rugikunda, rukivuga kandi rukabikora rubikunze.

Ntabwo arugira inama yo kwibagirwa indimi gakondo z’iwabo ariko arushishikariza kwiga no kuvuga Igifaransa kugira ngo rukomeze mu muco uranga abakivuga ariko nanone baguke bamenye n’izindi ndimi.

Ikiganiro Mushikiwabo yaraye atanze cyaje nyuma y’iminsi micye hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Igifaransa wizihijwe ku isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ushinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version