Mu Nshingano Z’Abana Harimo Gukunda Igihugu

Mu Rwanda hatangiye amatora ya Komite zizitorwamo Komite izayobora abana ku rwego rw’igihugu. Komite z’ubuyobozi bw’abana zitorwa guhera ku rwego rw’Umudugudu, abatowe bakajya ku rw’Akagari, abatowe kuri uru rwego bagakomeza ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’Akarere, kuzamura kugeza ku rwego rw’igihugu.

Amatora y’abana abafasha kuganira hagati yabo bakabwirana ibibazo kuko ubusanzwe abana badatumirwa mu nama z’abantu bakuru.

Iyo bitoyemo abayobozi hagati yabo, bituma bagirana inama z’uburyo bajya bahana amakuru y’abahohotewe cyangwa ibindi bibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yitabirwa n’abana bafite guhera ku myaka itandatu kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

- Advertisement -

Buri Komite iba igizwe n’abana batandatu.

Komite yayoboraga abana ku rwego rw’igihugu yari iyobowe na Akoyiremeye Alodie .

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa ariko uharanira n’uburenganzira bw’abana by’umwihariko witwa Evaritse Murwanashyaka ashima ibyo Komite yayoboraga abana ku rwego rw’igihugu muri manda irangiye yagezeho.

Ngo birimo gukangurira abana kumenya uburenganzira bwabo no kubibutsa uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “ Ndashima ko abana bamaze kumenya ko nabo bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bitekerezo no mu bundi buryo bwose bashoboye.”

Avuga ko umuryango akorera ufite imikoranire n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF n’Ikigo gishinzwe imikurire y’abana hagamijwe guteza imbere imyumvire n’imikorere y’abagize Komite z’abana kugira ngo bakore ibintu biri ku murongo kandi bifitiye bagenzi babo akamaro karambye.

Murwanashyaka avuga ko kugira ngo ibyo abana biyemeje kugeraho bishoboke, ari ngombwa ko abagize Komite igiye gusimbura icyuye igihe, igomba kuzakomereza kubyo yari yaragezeho.

Avuga ko abana b’ubu bafite ibibazo bikomeye kurusha ababayeho mbere yabo.

Evariste Murwanashyaka

Ngo gihe kigira ibibazo byacyo.

Ibibazo by’ingutu byugarije abana muri iki gihe birimo ihohoterwa bakorerwa, abaterwa inda, ibibazo byo mu ngo aho baba no mu mashuri aho biga, gukubita abana no kubakomeretsa n’ibindi bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Ku rundi ruhande, Evariste Murwanashyaka avuga ko abana bafite inshingano bagomba kubahiriza zirimo gukunda igihugu, kubaha ababyeyi n’abantu bakuru no gukunda kwiga.

Kugeza ubu mu Rwanda abo itegeko risobanura ko ari abana ni abantu barenga 42% kuko abana n’urubyiruko bose hamwe bikubiye 65% by’Abanyarwanda bose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version