Kuba mu ngabo habamo ishami rishinzwe ibikorwaremezo kandi rikora no mu gihe cy’amahoro ni icyemezo cy’uko mu nshingano zazo harimo ni kubaka ibikorwa by’amajyambere rusange y’abaturage.
RDF ifite imitwe myinshi ya gisirikare harimo n’ushinzwe ibikorwaremezo bita Engineering Brigade. Abagize uyu mutwe bagira uruhare mu gupatana no kubaka ibikorwaremezo hirya no hino mu Rwanda kandi ibyo bikorwa biba bikomeye.
Nk’uko bimeze no ku basirikare bo mu yindi mitwe, abo muri iri tsinda nabo bakenera amahugurwa ngo bakarishye ubwenge.
Ni yo mpamvu bamwe muri bo bari guhugurirwa mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bakaba bari kumwe na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu.
Umwe mu basirikare b’u Rwanda Col Bagwaneza yavuze ko ubusanzwe igisirikare kitatera imbere mu gihe abaturage bacyo nabo badateye imbere.
Avuga ko we na bagenzi be bari kwigira uko ikibazo cy’amashanyarazi kifashe mu Rwanda n’icyakorwa ngo ahari icyuho kizibwe.
Ati: “ Igisirikare ntabwo cyakora igihugu kidatera imbere. Dushinzwe no kugura uruhare mu iterambere ry’igihugu. Twaje hano kugira ngo twige uko energy[ingufu z’amashanyarazi] ikora ite mu Rwanda, igeze ku ruhe rwego, ese igihugu gifite izihe mbogamizi kuri energy?”
Col Lydia Bagwaneza avuga ko mu byo bize harimo ko u Rwanda rufite intambwe igaragara rwateye mu by’ingufu z’amashanyarazi n’ubwo ari igihugu kidakora ku mazi.
Avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze mu kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi bishimishije n’ubwo rufiite imbogamizi zitandukanye.
Undi musirikare waturutse mu mahanga nawe ashima uko u Rwanda rwateye imbere mu by’ingufu, avuga ko ibyo rwakoze ari ibyo kwigirwaho n’ahandi.