Perezida Kagame yaraye avuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ari rwo mizero yarwo kandi ko rufite ubushobozi bwo kurugeza aheza rutigeze rugera mu mateka yarwo.
Yabivugiye mu ijambo yaraye agejeje ku Banyarwanda abifuraza kurangiza neza umwaka wa 2024 binjira mu mwaka wa 2025.
Kagame yagize ati: “ Urubyiruko rwacu tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza”.
Yibukije urubyiruko ko rugomba kuzirikana ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza habo habakwiriye.
Kagame kandi yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku ihame ryakorohera buri wese kuryumva.
Ni ihame rigira riti: ‘’Ntushobora gutegereza ko abandi bazaguteza imbere, wowe ubwawe udashyize imbaraga muri ibyo bikorwa by’iryo terambere”.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda bahorana intego yo kugera ku bihambaye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugira icyo umuntu ageraho.
Kuri we, Abanyarwanda basanze kugira intego zo kugera ku bihambaye ari amahitamo yabo, ashoboka kandi basanze ari bwo buryo bwiza bwo kubaho.
Ni ibintu asanga Abanyarwanda bashobora kugeraho kandi bazageraho uko bizagenda kose.
Ijambo rye kandi ryongeye gushimangira ibyo yakunze kuvuga by’uko nta muntu uzashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimuhire.