Mu Ntambara Na Hamas Israel Igeze Aho Ikwiriye Kwitondera

Aho ni mu bitaro binini bya Al-Shifa. Ni ibitaro birimo abarwayi b’indembe barwaye indwara zitandukanye barimo abana, ababyeyi n’abageze mu zabukuru. Aho akazi k’ingabo za Israel kagiye kugoranira ni uko mu butaka ikuzimu munsi y’ibyo bitaro bivugwa ko hari ibirindiro bikomeye bya Hamas kandi Israel ikaba igomba kubisenya byanze bikunze!

Mu rwego ryo kuburira abantu, izi ngabo zaraye zizenguka mu kirere cya Gaza zisaba abarwayi, abarwaza n’abaganga kubivamo bakoresheje uburyo bwose bushoboka.

Abenshi bumviye uwo muburo baragenda ariko hari indembe zigera ku 120 zitabasha kuhava, zikiyongeraho impinja nyinshi ziri  ku mwuka kuko zavutse igihe kitaragera.

BBC yanditse ko Israel yemeza idashidikanya ko mu nsi y’ibyo bitaro hari ibirindiro bikomeye bya Hamas.

- Kwmamaza -
Imiterere y’ibitaro bya Al -Shifa

Umuvugizi w’ingabo za Israel, Lt Col Jonathan Cornicus aherutse kwereka isi ibice bya biriya bitaro yemeza ko byahoze ari Ibiro abarwanyi ba Hamas bakoreshaga.

Ni muri video yatangajwe mu binyamakuru bitandukanye biyuhawe n’ingabo za Israel ari zo IDF.

Israel isaba abaturage ba Gaza gukomeza guhungira mu Majyepfo ya Palestine ahitwa Khan Younis.

Minisiteri y’ubuzima mu butegetsi bwa Hamas muri Gaza ivuga ko abantu 12,000 bamaze kugwa mu bitero Israel yagabye muri Gaza kuva intambara yatangira taliki 07, Ugushyingo, 2023.

Twibukiranye ko Hamas yatangiye kugira ijambo muri Gaza mu mwaka wa 2007.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version