CIMERWA Yaguzwe N’Ikindi Kigo

Itangazo Taarifa ifitiye kopi rivuga ko taliki 17, Ugushyingo, 2023 ubuyobozi bwa CIMERWA bwasinyanye amasezerano n’ikigo National Cement Holdings Limited y’uko iki kigo kiguze imigabane ingana na 99,94% ya CIMERWA.

Ni imigabane myinshi k’uburyo uwavuga ko CIMERWA yose yaguzwe ataba agiye kure y’ukuri.

Ubuyobozi bwa CIMERWA buvuga ko kuba iriya migabane yaguzwe n’ikigo gisanzwe gifite imbaraga mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ari intambwe nziza izatuma sima ikorerwa mu Rwanda yamamara kandi ikigo kiyikora ntigihombe.

Ubusanzwe CIMERWA yari ifitwe n’ikigo PPCIH( 51%) indi migabane igasigara ari 49% nayo ikagabagabanywa hagati ya Rwanda Social Security Board (RSSB), Agaciro Development Fund, Rwanda Investment Group na SONARWA General Insurance Company Holdings Ltd.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya CIMERWA witwa Régis Rugemanshuro avuga ko gukorana na kiriya kigo bita National Cement mu magambo ahinnye ari intambwe izafasha CIMERWA gutera imbere cyane cyane ko ubuyobozi bwayo bushya bufite ubunararibonye mu micungire y’ibigo binini.

Ikigo National Cement nacyo gisanzwe ari kimwe mu bigize umuryango w’ubucuruzi mugari bita Devki Group.

Iki ni ikigo kinini gishora imari mu gukora cement, ibisenge, ifumbire n’ibikoresho bipfunyikwamo.

Dr. Narendra Raval uyobora Inama y’ubutegetsi ya Devki Group avuga ko bishimiye gukorana na CIMERWA kandi ngo ni ubufatanye bw’igihe kirekire.

CIMERWA yashinzwe mu mwaka wa 1984 ikaba imaze imyaka 40 ibayeho.

Uruganda rwubatswe mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi ariko Ibiro bikuru biba mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version