Burundi: Barashaka Urukiko ‘Rwihariye’ Rukurikirana Abayobozi Bakuru

Ubuyobozi bw’Ihuriro rirwanya ruswa no gusesagura umutungo w’igihugu mu Burundi OLUCOME busaba Leta gushyiraho Urukiko rwihariye rukurikirana abayobozi bakuru bashaka gutegeka igihugu nk’umutungo wabo.

OLUCOME(Observatoire de la Lutte contre la Corruption et les Malversations Economiques) rivuga ko Itegeko nshinga ry’Uburundi ari rwo riteganya urwo rukiko rudasanzwe.

Umuyoboz wa OLUCOME  Gabriel RUFYIRI avuga ko ruriya rukiko nirujyaho, bizafasha mu kurinda ko igihugu gihinduka igikoresho cya runaka wibwira ko aruta amategeko.

Yatanze urugero rw’ibyaha ruriya rukiko rudasanzwe ruzajya rukurikirana, avuga ku gutukana biherutse kuvugwa kuri Alain Guilllaume Bunyoni ushinjwa kwita Umukuru w’Igihugu ihene.

- Advertisement -

Ati: “ …[Twabishyize mu Kinyarwanda] Mbere na mbere urwo rukiko rugiyeho byaba ari ugukurikiza Itegeko nshinga. Kuba rutari ho muri iki gihe ni ukwica bikomeye Itegeko Nshinga. Ikindi nababwiye ni uko n’ubwo umuntu aba ari Umukuru w’igihugu, akomeza kuba ari umuntu, umwungirije nawe ni umuntu, Minisitiri w’Intebe nawe ni umuntu…N’ikimenyimenyi muheruka kumva bitana ihene naza vuvuzela!Ntimwumvise ko hagati yabo hari ubwo bavuga ibintu biri uko biri?…”

Avuga ko kuba abo bagabo ari abantu, bivuze ko igihugu kigomba kurindwa ibibi cyangwa amakosa abakiyobora bashobora  gukora ‘nk’abantu.’

Rufyiri avuga ko ruriya rukiko nirujyaho bizaba ari uburyo bwo kurinda igihugu ngo kidahutazwa n’imyitwarire ya bamwe mu bakiyobora.

Avuga ko amategeko ari yo arinda igihugu, ko atari umuntu ukirinda kandi ko iyo umuntu ‘yigize’ itegeko, ibintu bicika.

Mu Kirundi babyita ‘Kuyangara.’

Gabriel Rufyiri avuga ko ruriya rukiko nirujyaho bizaba ingabo ikingira ko abayobozi bitwara uko bishakiye mu micungire y’Uburundi.

Kuri we, igihe cyose ruriya rukiko ruzaba rutarashyirwaho, Demukarasi mu Burundi izaba ari amagambo gusa!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version