Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako, burateganya ko mu gihe kiri imbere hazubakwa ikigo kizajya gukusanyirizwamo amakuru ku buzima bw’igihingwa cy’umwumbati.
Ruhango iri mu turere twa mbere mu Rwanda tweza iki gihingwa ngangurarugo ariko gishobora no kuba ngengabukungu kiramutse cyongererewe agaciro.
Ikigo ku bushakashatsi ku mwumbati cyahawe izina ‘Cassava Center’.
Umwanzuro wo kucyubaka ni umwe mu yindi yafashwe nyuma y’Icyumweru cyahariwe imyumbati kiswe Cassava Week 2023.
Umuhinzi w’imyumbati Kalinda Sylvère uyobora Koperative ‘Mbakungahanze’ ihinga imyumbati mu Murenge wa Kinazi, mu kagari ka Burima mu Mudugudu wa Mirambi yabwiye itangazamakuru ko gushinga kiriya kigo bizabafasha mu kumenya byinshi ku myumbati n’uko yitabwaho mu buryo bwa kijyambere.
Ati: “Iki gitekerezo ni cyiza kuko kizatuma tubona aho tuzashakira amakuru ajyanye n’igihingwa cy’imyumbati kandi tubone aho dutangira ibyifuzo bw’ibyo dushaka gukorerwa kugira ngo turusheho kugihinga no kucyeza bihagije. Banatubwiye ko hazakorerwa ubukerarugendo ku myumbati.”
Yemeza ko icyo kigo nicyuzura kizabafasha kumenya amakuru bakwiye kwitondera mu gihe cyo guhinga kugira ngo babone umusaruro mwiza.
Alexie Mukamusoni nawe uhinga imyumbati akaba n’umwe mu bagize ‘Koperative Kombu’ ikorera mu murenge wa Mbuye yishimira ko ibizamurikirwa muri iki kigo bizatuma amahanga amenya umwumbati wo mu Rwanda kandi akawukunda.
Yizera ko bizabagurira isoko.
Mukamusoni ati: “Twishimiye ko hagiye gushyirwaho iki kigo kizafasha abahinzi b’imyumbati kuzamura ubumenyi kuri iki gihingwa bakabikora babikunze kandi twanumvise ko hazaba harimo amakuru yagira uruhare mu bukerarugendo bukorewe ku gihingwa cy’imyumbati kikamenyekana mu mahanga.”
Umuyobozi wa SENDIKA Ingabo, Kantarama Césarie avuga ko ikigo Cassava Center kizaba gikomatanyije ibikorwa biteza imbere igihingwa cy’imyumbati kandi kikerekana n’amateka yacyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga bifuza guteza imbere ubuhinzi bw’ imyumbati, hakaboneka umusaruro wahaza uruganda rwa Kinazi ruyitunganya, abahinzi bayo bakishyurwa amafaranga ‘meza.’
Yaboneyeho kubwira abahinga imyumbati ko uruganda rwa Kinazi rugiye kongererwa ubushobozi mu kwakira no gutunganya imyumbati myinshi.
Meya Habarurema ati: “ Dushimishijwe nuko iki kigo kigiye gushingwa mu Karere ka Ruhango kazwiho kugira umwihariko ku gihingwa cy’imyumbati kandi twifuza kugira abaturage bakora bakabona umusaruro uhagije bagahaza uruganda rwa Kinazi kuko ruri kongererwa ubushobozi rukava kuri 30% rukoreraho muri iki gihe rukagera ku gipimo cyo hejuru bityo uwejeje umusaruro we ntabure uwugura”.
SENDIKA Nyarwanda y’abahinzi yitwa ‘Ingabo’ ivuga ko hari gahunda yo kuzashakira abaterankunga kiriya kigo ariko ngo, hagati aho, hari abamaze kwemera ubwo bufatanye.
Abo barimo ikigo Agriterra, IITA n’abandi basanzwe bafatanya mu bikorwa byo gukurikirana ubuhinzi bw’imyumbati.