Mu Rwanda Abagabo Baritabira Kuba Ababyaza

Dr. Anita Asiimwe ukora mu Kigo MSH, akaba ashinzwe umushinga wiswe Ireme avuga ko hari  impinduka mu bitabira kwiga umwuga wo kubyaza n’ubuforomo kuko abenshi mu biyandikisha ngo bige aya masomo biganjemo ab’igitsina gabo.

Yabivuze ubwo i Masaka muri Kaminuza yitwa East African Christian College hatangirizwaga umushinga wo kwigisha abanyeshuri bagiye kwiga ubuforomo n’ububyaza bishyuriwe amafaranga n’ikigo cy’Abanyamerika kitwa  Management of Sciences of Health na USAID.

Dr.Anita Asiimwe avuga ko bahaye ababyaza uburyo bwo kujya kwiga kugira ngo bazatange umusaruro mu kwita ku babyeyi b’Abanyarwandakazi.

Dr. Anita Asiimwe

Avuga ko we nk’umubyeyi azi neza akamaro ababyaza n’abaforomo bagira mu gutuma abana na ba Nyina bagira ubuzima bwiza.

- Advertisement -

Avuga ko kimwe mu bigaragara muri aba banyeshuri bashaka kuziga iby’ububyaza ari uko abarenga ½ ari abagabo.

Asiimwe avuga ko bitahozeho ko abagabo bitabira aya masomo ariko ubu ngo ni ikintu kiri kugaragara kandi cyo kwishimira.

Prof Papias Musafiri uyobora Kaminuza ya East African Christian University avuga ko batoza abanyeshuri kuzaba ababyaza beza kandi ko n’abo bagiye gutangira kwigisha nabo bizaba uko.

Ashima abazishyurira bariya banyeshuri kubera ko akenshi ikibazo mu myigire ya Kaminuza muri rusange ari ubushobozi bw’amafaranga.

Musafiri ati: “Twe nka Kaminuza ya East African Christian University twishimira ko ubu bufatanye buzagira akamaro mu kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri bacu. Tuzi neza ko iyi mikoranire izatuma abanyeshuri bacu bamenya gushyira mu bikorwa ibyo baziga bikazabategurira kuba abantu bazagirira igihugu akamaro”.

Marian Wentworth uyobora Management of Sciences of Health avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo bateze imbere urwego rw’ubuzima kugira ngo ruzabe rufite ababyaza bashoboye mu myaka itanu iri imbere.

Umushinga wo kwigisha ububyaza n’ubuforomo uzakorerwa ku bantu 500 biganjemo ab’igitsina gabo nk’uko Dr. Anita Asiimwe yabivuze.

Abanyeshuri bazigishirizwa muri Kaminuza za Kibogora Polytechnic iri mu Karere ka Nyamasheke, Univerisité Catholique de Kabgayi muri Muhanga na  Kaminuza ya East African Catholic Univeristy iri mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kubwira itangazamakuru ko intego u Rwanda rufite ari iyo gukuba kane umubare w’ababyaza n’abaforomo mu myaka itanu iri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version