Sam Nujoma wabaye Perezida wa mbere wa Namibia yatabarutse afite imyaka 95 y’amavuko.
Nujoma yagize uruhare rutaziguye mu kugeza igihugu cye ku bwigenge.
Namibia yagenze mu mwaka wa 1990 yigobotoye ubutegetsi bwa gashakabuhake bwa Afurika y’Epfo.
Niwe wayoboye umutwe wa Politiki wabohoye iki gihugu witwa South West Peoples’ Organisation (Swapo) washinzwe mu mwaka wa 1960.
Nyuma yo kwigenga, Sam Nujoma yabaye Perezida w’iki gihugu guhera mu mwaka wa 1990 kugeza mu mwaka wa 2005.
Nujoma yari amaze ibyumweru bitatu ari Kwa muganga.
Iyo ndwara niyo yaje kumuhitana, abikwa na Peresidansi y’igihugu cye binyuze ku itangazo ryasomwe na Perezida Nangolo Mbumba.
Muri iryo tangazo handitsemo ko Nujoma yabereye Namibia umuyobozi mwiza, wayigejeje kuri byinshi yishimira muri iki gihe.
Nyuma yo kuva ku butegetsi mu mwaka wa 2005,
Nujoma yakomeje kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2007 ubwo yageruga ku buyobozi bwayo yari amazeho imyaka 47.