Mu Rwanda Hafatiwe Ibicuruzwa Bitemewe Bifite Agaciro Karenga Miliyoni Frw 100

Polisi y’u Rwanda, Ubugenzacyaha hamwe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa beretse itangazamakuru ibicuruzwa bifite agaciro karenga Miliyoni Frw 100 byafatiwe hirya no hino mu Rwanda birimo imiti, ibiribwa, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge ndetse n’amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B. Murangira yavuze ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byakozwe  no ku bufatanye bwa Polisi mpuzamahanga kuko hari ubwo ibyaha nk’ibi biba byambuka imipaka.

Dr. Thierry B.Murangira, Umuvugizi wa RIB

Yasabye abaturage gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kubera ko iyo hari ibicuruzwa biri hirya no hino mu gihugu bigira ingaruka ku babikoresha haba ku bana( kuko hari amata yamenwe atujuje ubuziranenge) no ku bantu bakuru kuko ibyafashwe birimo imiti, inzoga, ibiribwa n’ibindi.

Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, kivuga ko ikibazo gihari muri iki gihe ari uko hari abantu bafungura inganda za hato na hato kandi mu buryo butemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti muri iki kigo witwa Dr. Eric Nyirimigabo yagize ati: “Aho twasuye tugasanga hari ibyemewe ni bo baba bagomba gukora. Ikibabaje ni uko usanga abafite inganda zikora inzoga mu bitoki n’abandi nk’abo ari bahora bahindura aho bakorera bagamije kudafatwa.”

Yavuze ko hari ikibazo kandi cy’abacuruzi bacuruza n’ibintu byataye agaciro.

Iki ngo ni ikibazo kiri no mu miti kuko hari aho usanga hari iyarangije igihe ntibayite.

Uwumukiza Béatrice uyobora ikigo gishinzwe kurengera abaguzi, RICA, avuga ko ikigo ayobora kizakomeza kureba niba ibivanwa hanze bije gucuruzwa mu Rwanda biba byujuje ubuziranenge kugira ngo umuguzi atazagura ibintu bitizewe.

Umuyobozi wa RICA

Avuga ko inyemezabuguzi ari ngombwa kugira ngo umuguzi abe azi neza aho yaguriye ikintu runaka kandi ngo abacuruzi bagomba kwibuka kujya bamanika urutonde rw’ibiciro ahabona.

Uwumukiza avuga ko ayo makuru aba akenewe ku muguzi kandi ngo bishingiye ku itegeko.

Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera asaba abacuruza kureka gusondeka abaturage ngo babahe ibikoresho cyangwa ibiribwa butujuje ubuziranenge kuko iyo babikoze baba bahungabanyije umutekano w’Abanyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera

Avuga ko ukora ubwo bucuruzi uwo ari wese agomba kuzirikana ko ari kwica umutekano kandi ko Polisi izabafata.

Ati: “ Kurinda Abanyarwanda ni umurimo wacu kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Mbere w’ikindi. Ubwo rero uzakora ibyo byica umutekano tuzamufata kuko akazi kacu tugakora buri munsi.”

Abafatwa bazajya bafatwa, abacibwa amande bayacibwe, abajyanwa imbere y’amategeko bahajyanwe kandi ngo ni akazi kazahoraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version