Umujinya W’Ubushinwa Wongeye Kuzamuka

Indege 42 z’intambara z’Ubushinwa hamwe n’ubwato 26 bw’intambara byegereye Taiwan mu rwego rwo kuyereka ko ibyo iri gukorana n’Amerika bizayikoraho.

Ni ibikorwa bya gisirikare bikozwe nyuma y’uko Visi Perezida wa Taiwan asuye Leta zunze z’Amerika agahura na bamwe mu bayobozi bayo.

Ubutegetsi bw’i Taipei buvuga ko hari zimwe mu ndege z’Ubushinwa zarenze umurongo w’ikirere cya Taiwan utemewe kurengwa n’indege izo ari zo zose.

N’ubwo Taiwan ari uko ibibona, Ubushinwa bwo buvuga ko butemera ubwo uwo murongo.

- Advertisement -

Ubushinwa bumaze iminsi buvuga ko budashimishwa n’umubano uri hagati y’Amerika na Taiwan.

Busanzwe buvuga ko Taiwan ari Intara yabwo bityo ko nta gihugu gikwiye kuyifata nk’igihugu kigenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version