Perezida Kagame Yakoranye Umuganda N’Abo Muri Giants Of Africa

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19, Kanama, 2023 Perezida Paul Kagame yakoranye umuganda udasanzwe n’abayobozi ba Giants of Africa. Uw’ibanze ni Masai Ujiri n’abandi bakorana nawe.

Ujiri hamwe n’abandi bakorana bagiye kumara icyumweru mu Rwanda bitabira iserukiramuco ryakiniwemo n’imikino ya Basketball yateguwe na Giants of Africa hagamijwe gukomeza guteza imbere uyu mukino mu rubyiruko.

Uyu muganda udasanzwe wabereye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, ahatwa Norvège mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Muri uriya muganda kandi hari hari na Minisitiri wa Siporo Madamu Madamu Aurore Mimosa Munyagaju n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version