Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Amabagiro 25 Y’ingurube

Mu nama yaraye ihuje abagize Urugaga nyarwanda rw’aborozi b’ingurube n’abafatanyabikorwa babo, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi Dr Solange Uwituze yavuze ko hari gahunda y’igihugu yo kubaka amabagiro y’ingurube 25 hirya no hino.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibagiro rimwe ryujuje ibisabwa riri mu Mujyi wa Kigali i Nyandungu, andi atanu ari hirya no hino mu Rwanda ntiyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Dr Uwituze yavuze ko biri muri gahunda yo gufasha mu kongera umusaruro w’inyama z’ingurube kandi zikaba ari inyama zabazwe hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga yo kubaga yubahirije isuku.

Dr Solange Uwituze

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe iterambere ry’ibikomoka ku matungo, Dr Solange Uwituze avuga ko ingengo y’imari yo kubaka ariya mabagiro izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

- Advertisement -

Muri iriya nama kandi aborozi b’ingurube basobanuye ko mbere ya COVID-19 bari barihaye umugambi w’uko mu mwaka wa 2024, umusaruro w’inyama z’ingurube uzaba ungana na toni 60 000 kandi ngo n’ubwo kiriya cyorezo cyabakomye mu nkokora, ntibacitse intege.

Umuyobozi w’Ihuriro  nyarwanda ry’aborozi b’ingurube( Rwanda Pig Farmers Association) witwa Jean Claude Shirimpumu yabwiye Taarifa ko ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, aborozi b’ingurube babuze abakiliya, babura ibiribwa byo kuziha kuko amashuri n’amahoteri byafunzwe.

Ati: “ Twahuye n’ibibazo kuko ingurube zacu zabuze ibiribwa bihagije, ndetse tubura n’isoko kuko abantu batajyaga mu kabari cyangwa muri hoteli aho bari basanzwe bafatira inyama y’ingurube[akabenzi]. Abaryaga ingurube bategetswe kuguma MU RUGO  kubera kiriya cyorezo.”

Jean Claude Shirimpumu

Avuga ko mbere ya kiriya cyorezo( ni ukuvuga mu mwaka wa 2018) intego yari uko mu mwaka wa 2021 umusaruro w’inyama z’ingurube wagombaga kuba ungana na toni 24 000 uvuye kuri toni 20 000 mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe kandi intego yari uko mu mwaka wa 2024 uriya musaruro uzaba ari toni 60 000.

Jean Claude Shirimpumu avuga ko mu nama bagiranye n’abakora mu rwego rw’ubworozi n’abafatanya bikorwa babo, bijejwe ko bazafashwa kugira ngo intego yabo izagerweho.

Avuga ko muri iriya nama abaterankunga babibwiye ko hagiye gutangira gahunda yo gufasha aborozi bato b’ingurube kugira ngo bashobore kuzorora bityo umusaruro w’inyama zazo uziyongere.

Hari amadolari y’Amerika angana na miliyoni 13 yashyizwe ku ruhande kugira ngo azafashe muri iriya gahunda yo kuzahura urwego rw’ubworozi bw’ingurube.

Intego ihari ni uko umusaruro w’inyama z’ingurube uzaba wihariye 48% by’inyama zose z’amatungo abagirwa mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Inama yahuje abo mu Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube yari yitabiriwe kandi n’abakora mu Kigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Ababiligi, ENABEL, abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, FAO, abo mu rugaga nyarwanda rw’abaveterineri n’abandi.

Kugeza ubu Intara y’Amajyepfo niyo yoroye ingurube nyinshi ariko za Kinyarwanda mu gihe Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere mu kugira ingurube nyinshi za Kizungu.

Indwara ikunze kwibasira ingurube ni iyitwa Rouge de Porcs, mu minsi ishize ikaba yaribasiye izo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza.

Amakuru Taarifa ifite yemeza ko muri iki gihe hari indi ndwara yitwa Muryamo yibasiye ingurube mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu.

Imibare ivuga ko mu Rwanda hari ingurube ziri hagati ya Miliyoni 1.7 na Miliyoni 2.

Jean Claude Shirimpumu umwe mu borozi ntangarugero b’ingurube
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version