Kuba Qatar Yafunguye Ambasade Mu Rwanda Bivuze Ikintu Kinini

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi batatu gutangira gukorera mu Rwanda. Barimo uwa Qatar witwa Misfer Bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani.

Abandi Perezida Kagame yakiriye ni uwa Misiri Rania Mahmoud Mohamed EL Banna n’uw’u Bubiligi witwa Bert Versmessen.

Kuba Qatar yafunguye Ambasade mu Rwanda byerekana ko umubano wayo n’u Rwanda ufite imbaraga kandi uzaramba.

Gufungura Ambasade mu Rwanda ukagira icyicaro mu Murwa mukuru, Kigali, biba bivuze ikintu gikomeye.

- Advertisement -

U Rwanda na Qatar bisanganywe umubano ushingiye ku bukungu. Ugaragarira mu ngeri nyinshi zirimo ubufatanye mu ngendo z’indege hagati ya Qatar Airways na RwandAir.

Hari amasezerano ibigo byombi biherutse gusinyana yitezweho umusaruro ukomeye ku mpande zombi mu rwego rwo guha serivisi zinoze abagenzi bazigana.

Azatuma ibi bigo bisangira ingendo zimwe z’indege. Azahesha RwandAir uburenganzira bwo gutangiza ingendo zihuza Kigali na Doha nta handi indege ihagaze.

Ishyirwa mu bikorwa byayo biratangirana n’Ukuboza, 2021.

Nta gihe kinini gishize bivuzwe ko ibigo byombi biri mu biganiro bizatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Gusa kugeza ubu nta cyemezo ntakuka kirabifatwaho ngo gitangazwe.

Amasezerano aherutse gushyirwaho umukono yiswe ‘codeshare agreement’ yitezweho guha abagenzi amahirwe yagutse ku buryo bazanogerwa no kujya mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika no hanze yayo.

Ubu buryo bukorwa iyo  ibigo by’indege byemeranyije gusangira nimero y’urugendo k’uburyo kimwe mu bigo byasinye amasezerano kigira uburenganzira bwo kugurisha imyanya ku rugendo ruri bukorwe n’ikindi.

Azatuma nk’abagenzi ba RwandAir bagura amatike y’ingendo zikorwa na Qatar Airways zigana mu byerekezo nka New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo bufatanye buzagera no ku mijyi ikomeye mu Burayi nka London, Zurich na Madrid cyangwa muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

Icyo gihe kandi  abagenzi ba Qatar Airways nabo bazashobora kugura amatike y’ingendo zikorwa na RwandAir zijya nka Bujumbura, Kinshasa cyangwa i Lubumbashi.

Bizoroshya cyane uburyo bwo kwitabira urugendo cyangwa gukurikirana umuzigo mu rugendo rwose, kuko witabwaho nk’aho ari indege imwe wateze.

Ubwo ariya masezerano yasinywaga Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko ikigo ayobora kimaze kugirana imikoranire ihamye n’u Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira inyandiko zemerera Ambasaderi wa Qatar gukorera mu Rwanda

Ku runde rwe, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko isinywa ry’ariya masezerano ari intambwe ikomeye RwandAir iteye ndetse ikaba n’intangiriro y’urugendo rukomeye hamwe na Qatar Airways.

Yakomeje ati “Dutewe ishema no kongera Doha mu ngendo zacu, urugendo ruzahuza abagenzi bacu na Qatar kandi rugakomeza kwagura ingendo dukora.”

Ibi bigo kandi byaherukaga kwemeranya uburyo bwo kurushaho korohereza mu ngendo abanyamuryango ba gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.

Ni gahunda aho biriya bigo by’indege  zishyira abagenzi mu byiciro bitewe n’ingendo cyangwa intera bamaze kugenda, bikabahesha serivisi zinyuranye z’inyongera.

Ako umuntu yakwita ‘bonus’ cyangwa ‘ubwasisi’.

Biba biteganywa ko serivisi umugenzi yemerewe bijyanye n’icyiciro ari mo mu kigo cy’indege kimwe, ashobora kuyihererwa mu kindi.

Muri zo harimo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.

Ibi bigo kandi biheruka gusinya amasezerano azwi nka ‘interline’ azatuma abagenzi bafite ingendo ndende bashobora kugurira amatike hamwe, bakaza kuva mu ndege y’ikigo kimwe bajya mu yindi bidasabye kujya kurwana n’imizigo cyangwa guca mu nzira zisanzwe nk’aho batangiye urugendo bushya.

Biteganywa kandi  ko mu bufatanye bushya, abagenzi b’ikigo kimwe bashobora kwakirirwa ahantu hagenewe abagenzi b’ikindi, ku bibuga by’indege bya Doha na Kigali.

Kugeza ubu Qatar Airways ifite ibyerekezo birenga 140.

Iheruka kwegukana igihembo cy’Ikigo cy’indege cy’umwaka wa 2021, mu bihembo bitangwa n’ikigo Skytrax. Ni umwanya yanegukanye mu 2011, 2012, 2015, 2017, 2019.

Ubufatanye mu rwego rw’isoko ry’imari…

U Rwanda na Qatar buri no mu bufatanye mu mikoranire y’Urwego rw’Imari.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar buri no mu rwego rw’ubufatanye mu mikoranire y’Urwego rw’Imari.

Ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye ku isoko ry’imari binyuze mu mikoranire y’ibigo by’imari bya  Qatar Financial Centre (QFC) na Rwanda Finance Limited (RFL).

Ni amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ku isoko ry’imari hagati y’ikigo cya Qatar kitwa QFC na Kigali International Financial Centre (KIFC).

Iki kigo cy’u Rwanda cyemejwe na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo gifashe u Rwanda kuba ihuriro nyafurika ry’ubucuruzi mu rwego rw’imari.

Hari inkuru iherutse kwandikwa na The New Times ivuga ko amasezerano y’imikoranire hagati y’ibigo byombi yashyizweho umukono na Yousuf Mohamed Al-Jaida, ku ruhande rwa QFC, na Nick Barigye ku ruhande rwa  RFL , akaba yarasinyiwe i Doha tariki 09, Nzeri, 2021.

Akubiyemo ubufatanye hagati y’ibice byombi harimo kubakirana ubushobozi binyuze mu mahugurwa no gukomeza gukurikirana iterambere ry’isoko ry’imari ku nyungu z’impande zombi.

Azafasha nanone mu kubaka umuryango w’abantu bajya kuri iri soko, bakarikunde kandi barikundishe n’abandi.

U Rwanda ni igihugu kitarakaza cyane mu by’ isoko ry’imari  ariko gifite intego igaragara yo kurizamura rigatera imbere mu Karere ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.

Icyo gihe Nick Barigye yavuze  ko ariya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere ikigo cyarwo  cy’imari  kikaba ‘bandebereho’ muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Mohamed Al-Jaida uyobora QFC we yemeza ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo rutere imbere mu byerekeye isoko ry’imari.

Kuri we, ubufatanye ni ngombwa ku bihugu byombi.

Ubu bufatanye avuga, buri no mu zindi nzego harimo n’urwa gisirikare.

Mu bya gisikare

Qatar ihugura abasirikare b’u Rwanda. Aba ni babiri mu baherutse kuharangiriza amasomo.

Nta gihe kinini gishize abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda barangirije amasomo yabo mu byo gutwara indege za gisirikare muri rimwe mu mashuri akomeye y’ingabo za Qatar.

Umuhango wo kwakira impamyabumenyi zabo witabiriwe n’umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Gako Major Gen Innocent Kabandana(ubu ayoboye ingabo z’u Rwanda rizi Cabo Delgado muri Mozambique) na Lt Colonel Dany Gatsinzi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Air Force.

Abo basirikare barangije ariya masomo  ni  2Lt Eloge NYIRINGABO na  2Lt Josia RUGEMA.

Bari bamaze iminsi batorezwa mu kigo kitwa  Al Zaeem Air College kiri muri  Qatar.

Muri rusange abanyeshuri bose barangije amasomo ni 85, muri 71 bakaba barize gutwara indege abandi 14 biga andi masomo yihariye ya gisirikare.

Barimo abakomoka mu Rwanda, Kuwait, na Qatar.

Umuhango wo kubaha impamyabumenyi zabo wari witabiriwe n’Umukuru w’igihugu  cya Qatar witwa Amir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani.

Umuyobozi w’ikigo kigishije bariya basirikare witwa Brigadier Pilot Abdullah Mubarak al-Mohannadi yavuze ko bariya  banyeshuri bahuguwe mu masomo atandukanye harimo ayo mu bitabo n’ayo mu ngiro.

Yabashimiye ko bitwaye neza kandi abasaba kuzakoresha ubumenyi bwabo mu guteza imbere igisirikare cy’iwabo.

Hari ku Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 ubwo Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yahuraga  na mugenzi we uyobora ingabo za Qatar, Lieutenant General Ghanem bin Shaheen al-Ghanem bagirana ibiganiro.

Ikinyamakuru cyo muri Qatar kitwa Gulf Times icyo gihe cyanditse ko Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku  mikoranire.

Baganiye kandi uko iriya mikoranire yatezwa imbere.

Ibiganiro bagiranye byitabiriwe  n’abandi basirikare bakuru mu ngabo za Qatar.

Taliki 07, Mutarama, 2020, Umugaba mukuru w’Ingabo za Qatar Lt Gen Ghanin Bin Shaheen Al –Gahnim nawe  yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura.

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Qatar n’u Rwanda buzafasha ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere

Kubera ko Qatar  ifite imigabane ingana n 49% by’imigabane y’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera bivuze ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Qatar n’u Rwanda buzafasha  ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere kuzamura ubushobozi bwo gukumira cyangwa kwivuna umwanzi wavogera ikirere cyarwo.

Qatar ntiyakwemera ko ahantu yashyize ubukungu bwayo hagira uhavogera kugira ngo abuhungabanye.

Izi mpamvu zirerekana ko kuba Qatar yafunguye Ambasade yayo i Kigali ari ikimenyetso cy’uko yiyemeje gukorana n’u Rwanda igihe kirekire kandi mu nzego zirenze izimaze kugaragara muri iki gihe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version