Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ikigo Gikomeye Kigisha Ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cyarwo gishinzwe iterambere(RDB) yasiyanye n’ikigo kizobereye mu by’ikoranabuhanga kitwa Tek Experts amasezerano arimo ingingo y’uko iki kigo cyizubaka ikigo kigisha ikoranabuhanga mu Rwanda.

Tek Experts ni ikigo kizwiho kugira abahanga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu bikomeye ku isi.

Iki kigo gishaka kubaka mu Rwanda ikindi kigo cyitezweho kuzarufasha kugera ku nshingano zarwo zo gutoza urubyiruko ikoranabuhanga rizifashishwa mu guteza imbere ubukungu bwarwo.

Gifite intego y’uko kiriya kigo nicyuzura kizaha akazi abakozi 1,000 bazaba bafite ibiro bikorera i Kigali.

- Advertisement -

I Kigali kandi niho abakozi ba kiriya kigo bazafashiriza abo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi kongera ubumenyi bwabo mu byerekeye ikoranabuhanga.

Abahanga bo muri Tek Experts bazafasha Leta y’u Rwanda kongera ibikorwa remezo n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga hagamijwe kuyifasha kugera ku ntego zayo.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Madamu Clare Akamanzi avuga ko ikoranabuhanga mu itumanaho, IT, ari ingenzi mu kuzamura umusaruro w’u Rwanda kandi ngo n’ubwo rikizamuka ariko hari icyizere cy’uko rizazamuka zigakomereza mu mujyo w’iterambere.

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB

Ati: “ Kuzamura ikoranabuhanga rikagera ku rwego rwo hejuru ni kimwe mu ntego z’ikigo cyacu kandi Leta izakomeza kurishyigikira kandi tugafasha abashoramari koroherezwa kurishoramo imari.”

Steve Heffron uyobora Tek Experts avuga ko bishimiye gukorana n’u Rwanda mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version