Umuhungu Wa Museveni Yagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira Ku Butaka

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagize umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yari asanzwe ari umuyobozi w’ingabo zidasanzwe, Special Forces Command.

Mu mpinduka zakozwe kuri uyu wa Kane, Kainerugaba yasimbuye Lt Gen Peter Elwelu wagizwe Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda, UPDF. Muri SFC yasimbuwe na Brig Peter Chandia wari usanzwe amwungirije.

Ni mu gihe Lt Gen Wilson Mbasu Mbadi wari usanzwe ari Umugaba wungirije wa UPDF yazamuwe mu ntera aba general, anagirwa Umugaba Mukuru. Yasimbuye Gen David Muhoozi uheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano mu gihugu.

Kainerugaba yagizwe Umuyobozi wa Special Forces mu Ukuboza umwaka ushize, ari nawo mutwe ubamo abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu.

Yabaye Umuyobozi wa SFC inshuro ebyiri, anaba Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa bidasanzwe.

Gen Mbadi yagizwe Umugaba w’Ingabo za Uganda
Museveni yakoze impinduka mu bayobozi bakuru b’ingabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version