Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ikigo Gikomeye Kigisha Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ikigo Gikomeye Kigisha Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2021 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cyarwo gishinzwe iterambere(RDB) yasiyanye n’ikigo kizobereye mu by’ikoranabuhanga kitwa Tek Experts amasezerano arimo ingingo y’uko iki kigo cyizubaka ikigo kigisha ikoranabuhanga mu Rwanda.

Tek Experts ni ikigo kizwiho kugira abahanga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu bikomeye ku isi.

Iki kigo gishaka kubaka mu Rwanda ikindi kigo cyitezweho kuzarufasha kugera ku nshingano zarwo zo gutoza urubyiruko ikoranabuhanga rizifashishwa mu guteza imbere ubukungu bwarwo.

Gifite intego y’uko kiriya kigo nicyuzura kizaha akazi abakozi 1,000 bazaba bafite ibiro bikorera i Kigali.

I Kigali kandi niho abakozi ba kiriya kigo bazafashiriza abo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi kongera ubumenyi bwabo mu byerekeye ikoranabuhanga.

Abahanga bo muri Tek Experts bazafasha Leta y’u Rwanda kongera ibikorwa remezo n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga hagamijwe kuyifasha kugera ku ntego zayo.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Madamu Clare Akamanzi avuga ko ikoranabuhanga mu itumanaho, IT, ari ingenzi mu kuzamura umusaruro w’u Rwanda kandi ngo n’ubwo rikizamuka ariko hari icyizere cy’uko rizazamuka zigakomereza mu mujyo w’iterambere.

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB

Ati: “ Kuzamura ikoranabuhanga rikagera ku rwego rwo hejuru ni kimwe mu ntego z’ikigo cyacu kandi Leta izakomeza kurishyigikira kandi tugafasha abashoramari koroherezwa kurishoramo imari.”

Steve Heffron uyobora Tek Experts avuga ko bishimiye gukorana n’u Rwanda mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

TAGGED:AkamazifeaturedIkigoIkoranabuhangaKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhungu Wa Museveni Yagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira Ku Butaka
Next Article Inka Israel Yahaye Umunyarwandakazi W’I Gisagara Yahise Ibyara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?