Mu Rwanda Hagiye Kwigirwa Uko Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Yagezwa Kuri Bose

Mu  Rwanda hagiye kubera inama Mpuzamahanga iziga uko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba  yaboneka ahagije kandi agakwizwa aho akenewe hose.

Izaba guhera Taliki 18-20 Ukwakira 2022, ikaba yarateguwe n’Ihuriro ry’abashoramari rigamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire, GOGLA  k’ubufatanye na Banki y’Isi.

Kugeza ubu abantu 800 nibo bateganyijwe ko bazitabira iyi nama, bakazaba baturutse mu bihugu 50 hirya no hino ku isi.

Umuyobozi wa ririya Huriro ryitwa GOGLA witwa Tonny Patrick aherutse kubwira itangazamakuru ko muri iriya nama hazaganirwa uko amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba yaboneka ahagije kandi agahabwa abayakeneye aho bari hose uko bishoboka kose.

- Advertisement -

Intego ni ugufasha abafite ariya mashanyarazi kuyakoresha bagakora ibikorwa bibazamura mu majyambere.

Ati:“Kimwe nk’izindi nama, izahuza abantu baganire ku ngingo zitandukanye. Muri iyi nama twiteze kubona ibigo byinshi bitanga serivisi y’amashanyarazi akomoka ku mirasire.”

Avuga ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kwakira inama ari uko rufite ingamba zihariye mu kugeza ku baturage barwo amashanyarazi.

Yongeyeho ko iyi nama izahurirana no kuba hashize imyaka 10, Ihuriro GOGLA rifasha abatuye Isi kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire.

Norah Kipwola wazobereye mu bijyanye n’ingufu muri Porogaramu ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu mu Rwanda, avuga ko Banki y’Isi igira uruhare mu gufasha Leta yarwo kugira ngo abaturage babone amashanyarazi akomoka ku mirasire.

Norah ashima ko u Rwanda rukoresha neza amashanyarazi akomoka ku mirasire, bigaterwa ahanani ni uko abayahawe bayakoresha biteza imbere.

Ati “Ni ingenzi cyane ko abaturage bagira amashanyarazi, kuko agira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”

Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu witwa Muhama Annick avuga ko u Rwanda rwiteze ko iriya nama izarufasha kubona amashanyarazi adakomoka ku murongo mugari.

Ati: “Iyi nama igihugu cy’u Rwanda cyiyitezeho byinshi. Muri iki gihe dufite 22% aho inzego z’abikorera zidufasha mu gutanga amashanyarazi adafatiye k’umurongo mugari, kandi twifuza ko inzego z’abikorera zarushaho kubigiramo uruhare kugira ngo zidufashe kugeza amashanyarazi ku batishoboye, bakeneye inkunga ya Leta.”

Ni inama igiye kuba  ku nshuro ya 17.

Mu mwaka wa 2020 yabereye muri Kenya yitabirwa n’ibihugu 73 byo hirya no hino.

Amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda…

Imibare ivuga ko ‘kugeza ubu’ ingo nzigana na 73.8% zifite amashanyarazi. Icyakora imbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, EUCL, ivuga ko muri Werurwe, 2022  ingo zingana na 68.48% ari zo zari zifite amashanyarazi ariko imibare irahinduka kuko hari izindi ngo zicanirwa nyuma y’amezi make akurikira itangazwa ry’imibare iba iheruka.

Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi ni Kicukiro ariko n’ingo zose za Nyaruguru zifite amashanyarazi ariko yo yiganjemo atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rya 61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) angana na 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko( sources) atari asanzwe afite ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi ni Akarere ka Gakenke.

Imibare yo muri Werurwe, 2022.

Akandi karere gafite amashanyarazi macye kandi gasa n’aho gateye imbere ni Muhanga gafite 62% uyu mubare ukaba ungana n’uwo mu Karere ka Nyamagabe nako gafite 62%.

Akarere ka Ngororero gafite 50%, Nyabihu ikagira 56%, Nyamasheke ifite 59%, Nyanza ikagira 61%, Nyamasheke ikagira 62% umubare kanganya n’aka Muhanga gafite 62%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version