Siyansi ni uruhurirane rw’ubumenyi runaka afite yakuye ku kwitegereza ibintu, kumenya uko bikora n’uko bikorana ndetse no kumenya uko byagirira abandi akamaro. Icyakora Siyansi nazo zigira amoko.
Hari Siyansi bita ko zitibeshya( sciences exactes) n’izindi bavuga ko zigoragoza.
Kubera ko izo bita ko zitibeshya ziba zisaba akenshi kuziga cyane kandi ubumenyi bwazo bukageragerezwa mu nzu z’ubushakashatsi nka Labo, bikunze kugora abahanga muri zo( ubugenge, ubutabire, ibinyabuzima…) kuzisobanurira abandi mu rurimi rw’amahanga.
Si buri Munyarwanda wese wize iby’imibumbe mu kirere n’uko bikorana n’izindi nyenyeri ushobora gusobanurira bagenzi be mu Cyongereza uko urugendo isi ikora yizenguruka( rotation) rukorwa ndetse n’uko urwo ikora izenguruka izuba (revolution) rukorwa.
Bivuze ko kugira ngo umuntu abe umuhanga mwiza muri Siyansi ari ngombwa ko aba ari n’umuhanga mwiza mu ndimi, ibyo azi agashobora kubisobanurira abandi mu rurimi rw’amahanga rukoreshwa mu myigire mpuzamahanga arizo Icyongereza n’Igifaransa.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe TVET kitwa Rwanda TVET Board cyatangaje ko siyansi n’indimi zitandukanye byashyizwemo imbaraga mu masomo mashya cyatangije mu nteganyanyigisho nshya cyatangaje kuri uyu wa Kabiri Taliki 13, Nzeri, 2022.
Hari igitabo gikubiyemo uko iriya nteganyanyigisho ikoze cyashyizwe ku rubuga rwa Rwanda TVET Board.
Umuyobozi wa Rwanda TVET Board witwa Paul Umukunzi yavuze ko bahisemo gushyiraho gahunda yo kuzamura ubumenyi muri Tekiniki zitandukanye no mu ndimi bagamije gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kuzagira ubumenyi buzabafasha kwiteganyiriza kuzabaho neza mu isi iyobowe n’ikoranabuhanga ry’ejo hazaza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro na Tekiniki (Rwanda TVET Board) kivuga ko cyatangije ‘programs’ zivuguruye zitangirwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools).
Intego ni uko abazayarangizamo bazaba bafite ubumenyi bwimbitse mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye kandi zikenewe ku isoko ry’umurimo.
Muri abo bazaba bararangije, ayo masomo, abazashaka gukomeza ayo ku rwego rwo kaminuza nabo ngo bateguriwe andi masomo yo kuri urwo rwego kandi mu mashuri yo mu Rwanda cyangwa ayo mu mahanga.
Inzego z’ikoranabuhanga bazigamo ni ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa bita ICT rikoresha ibyo bita software ndetse n’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bucurano, ibyo bita artificial intelligence.
Muri iyo gahunda nshya y’amasomo, harimo ko bariya bantu baziga ibyo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bigezweho, amazu, amateme n’imihanda, ikoranabuhanga ryo mu nganda, ingufu z’amashanyarazi, irikoreshwa mu kubaka imiturirwa no mu zindi nzego.
Hari n’abazahabwa ubumenyi bwisumbuye ku mihingire ikoresha ikoranabuhanga haba mu uguhinga, mu kuhira no mu ugutunganya umusaruro.
Mu bukerarugendo n’aho ni uko bizagenda.
Amasomo yigishwa mu mashuri ya Tekiniki yaravuguruwe ahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi wa Rwanda TVET Board Bwana Paul Umukunzi avuga ko umuntu wese urangije aya masomo ku rwego rwa gatanu (L5) aba afite ubushobozi bwo gukomeza amasomo ajyanye na ‘Engineering’ mu mashuri makuru na Kaminuza.
Uretse ububasha bwo gukomeza muri kaminuza, uwarangije aya masomo aba afite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Muri rusange kugira ngo isi ibeho ifite iterambere abayituye babona, ni uko hari abantu bize ubumenyi ngiro, bava muri bwa bumenyi busanzwe bwo kumenya italiki bivugwa ko Napoléon Bonaparte yapfiriyeho(05, Gicurasi, 1821) ahubwo bafite ubumenyi bukora ikoranabuhanga rituma imodoka zimenya ko zigiye kugonga zigahagarara.
Mu Ukuboza, 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) cyatangaje ko hari gusuzumwa gahunda yo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo muri buri Karere, byose hamwe bikazatanga umusanzu mu guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyuga.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko hari abantu batarumva neza akamaro k’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amasomo yigishwa n’amahirwe atanga mu bijyanye no kongera ubumenyi.