Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Haracyekwa Ubwandu Bushya Bwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda Haracyekwa Ubwandu Bushya Bwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2022 12:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko Abanyarwanda bagombye kwitwararira mu kwirinda COVID-19 kuko bicyekwa ko hari ubwandu bwayo bushya bwageze mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko  Abanyarwanda bakwiye kongera imbaraga mu kwirinda kiriya cyorezo kuko imibare imaze iminsi itangazwa na RBC yerekana ko ubwandu bwayo buri henshi kandi buri kwiyongera.

Ngo biragaragaza ko hari ubwandu bushya bwayo kandi bufite ‘ubukana budasanzwe.’

Mu minsi irindwi abantu ibihumbi bitandatu bamaze kwandura iki cyorezo.

Bamwe mu baturage basanze ibyiza ari kujya kwipimisha ku bigo nderabuzima baturiye kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Kugeza ubu ubwitabire bw’abagana ibigo nderabuzima bumaze kurenga ubushobozi bwabwo, kuko ababigana basuzumwa ku buntu.

Umwe mu bahanga mu by’ubuvuzi witwa  Prof.Léon Mutesa avuga ko virusi ya COVID-19 ishobora kwihinduranya inshuro zirenga 100 mu minsi itatu.

Kwirinda kuyirwara niwo muti mwiza nk’uko abaganga babivuga.

Icyorezo COVID-19  giherutse kwica Umunyarwanda wo mu Karere ka Nyamasheke.

Hari hashize igihe kirekire imibare y’abandura iki cyorezo iri hasi ndetse nta muntu cyaherukaga kwica.

Minisiteri y’Ubuzima mu minsi ine ishize yatangaje ko mu Rwanda habonetse abanduye kiriya cyorezo  bashya 50, bakaba babonetse mu bantu 3.418 bapimwe.

Abenshi mu bandura ni abatuye mu Mujyi wa Kigali .

Umuturage w’i Nyamasheke wapfuye yari umusaza w’imyaka 64 y’amavuko.

Kugeza ubu abantu bamaze kugwa mu Rwanda bazize iki cyorezo ni abantu 1,460.

Mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga aherutse kubwara Radio Rwanda ko abantu badohotse mu gukurikiza ingamba zo kwirinda COVID-19 kandi ngo ibi biri mubiri kuyitiza umurindi.

Abajijwe niba bishoboka ko kwambara agapfukamunwa byazongera kugirwa itegeko, Dr Mpunga yavuze ko n’ubundi katakuweho burundu ahubwo ko buri wese agomba gushyira mu gaciro akarengera ubuzima bwe, akakambara bitewe n’ahantu hari abantu benshi agiye kujya.

TAGGED:COVID-19featuredIcyorezoMpungaNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article William Ruto Arateganya Kuzafunga Kenyatta
Next Article Ibyo Perezida Kagame Ashobora Kuzagarukaho Mu Kiganiro N’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?