Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hari Abana ‘Bahawe Ibinini By’Inzoka’ Ku Munsi W’Umwana W’Umunyafurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Mu Rwanda Hari Abana ‘Bahawe Ibinini By’Inzoka’ Ku Munsi W’Umwana W’Umunyafurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2021 3:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umunyafurika, hirya no hino mu Rwanda habereye ibikorwa byo kwita ku bana.

Bimwe mu byakozwe kuri uyu munsi harimo guha abana ibinini by’inzoka, kubapima ibiro n’uburebure , kubaha vitamin A n’ibindi.

Ibi byose biri byakozwe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo kugira ngo bafashwe gukura neza.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri tariki 16, Kamena, ya buri mwaka, ukaba warashyizweho mu mwaka wa 1976 nyuma y’urupfu rw’abana b’Abirabura bo muri Afurika y’Epfo bakoze imyigaragambyo mu mahoro ariko polisi [yari igizwe n’Abazungu gusa] ikabarasa bagapfa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu kwizihiza uyu munsi ibihugu byibanda mu kureba uko abana babyo babayeho, abafata ibyemezo bakigira hamwe icyakorwa ngo bariya bana barusheho kubaho neza.

Ibi bivuze ko buri gihugu giteganya gahunda zacyo mu kwizihiza uyu munsi, hakibandwa ku bibazo by’umwihariko abana babyo bafite.

U Rwanda rwo rwahisemo gukomeza gukorana n’abo rufatanyije mu kuzamura imibereho myiza y’umwana kugira ngo hareberwe hamwe ahatarashyirwa imbaraga mu kuzamura imibereho yabo.

Kubera ko abana benshi mu Rwanda bafite ikibazo cy’imirire mibi itera igwingira, henshi mu Rwanda abana bahawe ikinini cy’inzoka, bapimwa ibiro abandi bahabwa VITAMIN A yo kuborohereza imikurire.

Bapimwe ibizigira
Uburebure nabwo buri mu byerekana ko umwana runaka afite cyangwa adafite imikurire myiza

Mu rugendo shuri umunyamakuru aherutsemo mu turere twa Ngororero, Nyabihu na Gakenke abashinzwe ubuzima hamwe n’ababyeyi bavuze ko abana b’aho batangiye kuva mu mirire mibi yabateye kugwingira.

- Advertisement -

Abo mu Karere ka Nyabihu bavuze ko abana babonewe ahantu basigara hari abarezi babitaho bakabaha ibyo kurya, kunywa, bakaboza bakanabaryamisha bakaruhuka kugeza ubwo ababyeyi babo baje kubafata bavuye mu mirimo.

Abana b’i Nyabihu bahabwa amagi kandi akize kuri proteins zituma batagwingira

Ibi bikorwa ku ruganda rw’icyayi rwitwa Nyabihu Tea Factory.

Muri Ngororero mu murenge wa Muhororo naho hari ababyeyi b’abagabo bita ku bana babo bakabitaho n’ubwo ba Nyina  baba bagiye mu kandi kazi, ibi bikaba ari umusanzu mwiza abagabo baha abagore babo mu kurera abana babo.

Mu karere  ka Gakenke ababyeyi b’aho bavuga ko muri iki gihe bamenye akamaro ko kuboneza urubyaro kuko mbere babyaraga abo badashoboye kwitaho bigatuma basangira bike, bigashira vuba, bakabura indyo yuzuye bakarwara bwaki, kubera indyo mbi.

Utu turere turi mu twagaragayemo igwingira ryinshi kurusha utundi mu Rwanda ariko muri iki gihe ngo hari impinduka nziza zagaragaye.

Ababyeyi bo muri Gakenke bavuga ko baboneje urubyaro
TAGGED:AbanafeaturedIbininiIgwingiraInzokaMpuzamahangaUmunsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Marechal Haftar Arategura Indi Turufu Mu Bibera Muri Libya
Next Article Kororoka Kw’Intare Biragoye, Izo Muri Pariki Y’Akagera Zarabishoboye…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?