Mu Rwanda Hari Kwigwa Uko Gusambanya Umwana Byaba Icyaha Kidasaza

Hari kurebwa uko gusambanya abana byaba icyaha kidasaza

Hari amakuru avuga ko muri Minisiteri y’ubutabera hari gutegurwa umushinga w’itegeko uzagezwa mu Nteko ishinga amategeko ugamije gusaba ko gusambanya abana bigirwa icyaha kidasaza.

Ibyaha bidasaza ni ibyaha umuntu akurikiranwaho aho yaba ari hose ku isi kandi hatitawe ku gihe icyo aricyo cyose  cyaba gishize agikoze.

Mu Rwanda ibyaha bibiri nibyo bisanzwe bifatwa nk’ibidasaza. Ibyo ni  Jenoside na ruswa.

Intego ngo ni ugutuma abantu bazibukira kiriya cyaha kuko uretse no kuba kizaba gihanishwa ibihano bikomeye, kizaba ari n’icyaha kidasaza.

- Advertisement -

Amakuru atangazwa na The New Times avuga ko muri Minisiteri y’ubutabera hari kwigwa uko kiriya cyaha cyazagirwa icyaha kidasaza kandi ugikurikiranyweho akaburanishirizwa mu ruhame.

Ibindi byaha bikomeye mu Rwanda bisaza iyo birengeje imyaka icumi, hari n’ibindi bisaza bimaze imyaka itatu mu gihe hari ibisazira umwaka umwe.

Umwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’ubutabera yabwiye The New Times ko bari kwiga uriya mushinga ariko yirinda gutanga ibisobanuro kuko kuwiga bikiri mu ntangiriro.

Ubwo Perezida wa Repubilika Paul Kagame yafunguraga Umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022 mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yasabye abacamanza n’abandi bakora mu rwego rw’ubutabera gukora k’uburyo abantu bazibukira icyaha cyo guhohotera abana b’abakobwa binyuze mu kubasambanya.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana bato no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri bakiri bato, hari aho byiyongera, bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya, ubwo ngira ngo nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko bigabanuka.”

Yunzemo ko ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera bikagaragarira buri wese ko bitemewe mu Rwanda.

Yasabye abacamanza, inkiko,  n’abashinjacyaha gukirikirana kiriya kibazo kikagabanuka mu buryo bugaragarira buri wese.

Yavuze ko hagomba gukazwa ibihano by’ihohotera rishingiye ku gitsina k’uburyo abantu bazazibukira kiriya cyaha.

Perezida Kagame asaba Urwego rw’ubutabera gukaza ibihano bigenewe abasambanya abana

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ivuga ko mu myaka itatu ishize abana bakorewe kiriya cyaha bangana na 12,840.

Ikindi kiri kwigwa muri uriya mushinga ni ukureba niba ukurikiranyweho kiriya cyaha azajya aburanishirizwa mu ruhame, abaturage bateranye.

N’ubwo inda ziterwa abakobwa zitateguwe zose zidaterwa n’uko bahohotewe, ariko hari imibare itangwa n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari abaterwa inda binyuze mu kuba barahohotewe muri buriya buryo.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2016 abangavu 17,849 batewe inda zitateguwe mu gihe mu mwaka wa 2017 abazitewe ari 17,337.

Ikindi kibabaje kurushaho ni uko hari abaziterwa n’abo bafitanye isano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version