Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Umwanzuro 1325 Wa UN Uve Mu nyandiko Ujye mu Bikorwa No Mu Ngo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Mu Rwanda Umwanzuro 1325 Wa UN Uve Mu nyandiko Ujye mu Bikorwa No Mu Ngo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2022 1:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ihuriro ry’abagore bihurije muri Rwanda Women’s Network bashima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho politiki zo guteza imbere umugore  no kumurinda ihohoterwa ariko rikifuza ko ibikubiye mu mwanzuro wa 1325 w’Umuryango w’Abibumbye byarushaho gushyirwa mu bikorwa mu ngo no mu nzego zegerejwe abaturage.

Umwanzuro wa 1325 ukubiyemo ibyemezo 18 biri mu nkingi enye:

Izo nkingi ni ugukumira amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurinda abagore n’abakobwa mu gihe cy’akaga, kugira uruhare mu nzego zifatirwamo ibyemezo, no guhabwa ubufasha mu gihe cy’amakimbirane cyangwa by’intambara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Rwanda Women’s Network witwa Christel Intaramirwa yabwiye Taarifa ko bashima Leta y’u Rwanda uruhare igira mu gutuma abagore badahohoterwa kandi bakagira iterambere ariko agasaba ko byarushaho kuba byiza ibikubiye mu mwanzuro 1325 wa UN bishyizwe mu bikorwa no ku rwego rw’isibo  n’umudugudu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Dushima ko hari inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo zifasha mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore kandi babigizemo uruhare. Icyo duharanira ni uko ibikorwa muri uru rwego, byamanuka bikarushaho kwegerezwa abaturage mu ngo zabo, ibikubiye muri uriya mwanzuro bigashyira mu bikorwa no mu ngo z’Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.”

Undi mukozi muri Rwanda Women’s Network witwa Peninah Abatoni avuga ko bahurije hamwe abagore bahagarariye abandi babasobanurira ibikubiye muri uriya mwanzuro.

Ati: “Intego ni uko  ibiwukubiyemo bigezwa ku bagore bo mu cyaro bakazabigeza kuri bagenzi babo aho batuye Turashaka ko abagore bagira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro tumaze iminsi ibiri tubahuguraho.”

Abatoni Peninah umwe mu bakora muri Rwanda Women’s Network

Abatoni avuga ko muri rusange ikibazo abagore bamwe bafite ari uko imyumvire y’uko nabo bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo itarahinduka.

Umwe mu bagore bitabiriye iriya nama  witwa Antoinette waturutse mu Karere ka Bugesera avuga ko nagera aho atuye azafasha bagenzi be yaje ahagarariye kumenya ibikuyibiye muri uriya mwanzuro.

- Advertisement -

Ati: “ Iwacu muri Ntarama tugira uburyo duhura nk’abagore tukaganira. Muri ibi biganiro nzahabonera umwanya wo kubabwira ibikubiye muri uyu mwanzuro kandi nizeye ko bizafasha mu gutuma umugore w’aho dutuye agubwa neza.”

Bagenzi be nabo bavuga ko nibagera aho batuye bazasuzuma niba ibikubiye muri iriya ngingo bikurikizwa.

Incamake y’ibikubiye mu ngingo 1325 ya UN:

Ingingo z’ingenzi zikubiye muri uyu mwanzuro

Ingingo Y’Akanama K’Umuryango W’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ya 1325 ivuga ko abagore bagomba guhabwa umwanya ugaragara mu bikorwa byose bigamije gukumira ibiteza umutekano mucye kandi bakagira uruhare mu kurinda amahoro.

Iyi ngingo yatowe taliki 31, Ukwakira, 2000.

Zimwe mu ngingo zayo harimo iy’uko abagore bagomba kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa byose bikorwa bigamijwe gutsimbataza amahoro.

Mu cyemezo cy’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gikubiyemo uriya mwanzuro wa 1325 hari igika kigira kiti:

‘Hari uruhare rw’abagore mu gukumira, gucyemura amakimbirane no kubumbatira amahoro.  Bagomba kugira uruhare rungana n’urw’abagabo mu guharanira  amahoro n’umutekano kandi bagashyirwa mu nzego zigomba gushyira mu bikorwa iyo myanzuro.’

Uriya mwanzuro usaba abafata ibyemezo mu ngezi zose z’ubuzima bw’abaturage kuzirikana ko umugore cyangwa umukobwa afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyangwa ikigo akorera bityo ko atagomba guhezwa.

Abagore bagera kuri 28 nibo baje bahagarariye abandi mu guhugurwa kuri iriya ngingo

Iriya ngingo ivuga ko mu bice birimo intambara cyangwa amakimbirane, hakwiye kwitabwaho ibyifuzo byihariye abagore n’abakobwa baba bafite.

Yibutsa ko iyo umugore adatekanye, agakorerwa ihohoterwa bigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange bityo akwiriye kubirindwa ariko nawe akabigiramo uruhare.

Perezida Kagame ashaka ko abahohotera abagore ‘bahanwa koko’

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022 mu Muhango wari wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwand, Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihano bitangwa ku bafata abagore ku ngufu n’abasambanya abana byongerwa, nk’uburyo bwatuma abantu barushaho kubigendera kure.

Icyo gihe hari ku wa Mbere taliki 06, Nzeri, 2021.

Yavuze ko icyizere Abanyarwanda bafitiye ubucamanza gikomeje kwiyongera, kandi ngo ntibazahwema gusaba serivisi nziza kandi zinoze kurushaho.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa, hakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage cyane cyane abagore bahohoterwa.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza yasabye ko abahohotera abagore bahanwa by’intangarugero

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana batoya no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri, bakiri bato, hari aho byiyongera, bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya, ubwo ngira ngo nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko biganyuka.”

“Ingamba, ibihano, bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka, iyo uri aho, ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe bisa nk’aho ari ibintu byemewe, ntabwo ari byo. Ntabwo ari byo, dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu, tukabona ko bigabanyutse byanze bikunze.”

Yavuze ko abakora ibyo byaha, abafasha n’ababahishira bakwiye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora gufasha mu kubuza abandi kubijyamo.

TAGGED:AbagorefeaturedKagameLetaUmwanzuroUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burusiya Bwemeje Ko Burimo Kuvana Ibifaru n’Imbunda Nini Hafi Ya Ukraine
Next Article U Bufaransa Bwahaye u Rwanda Miliyari 30 Frw
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?