Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abayobozi ko mu bihe no mu buryo butandukanye bazajya baburira abaturage ko batarebye neza bakwisanga hari ababagize ibicuruzwa.
Mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera niho uyu muburo watangiwe mu bukangurambaga uru rwego rumaze hafi ukwezi rukora ngo ruburire abaturage akaga ubwo bucuruzi bubateza.
Jean Claude Ntirenganya ushinzwe ishami rya RIB ryo gukumira ibyaha ukorera ku kicaro gikuru ryaryo, avuga ko iyo baganiriye n’abakorewe icyo cyaha basanga abenshi ari urubyiruko.
Ni ikibazo kuko urubyiruko rusanzwe ari rwo igihugu kiba kizeyeho ejo hazaza.
Gusa ngo n’abakuze nabo baracuruzwa iyo babeshywe ko aho bazajyanwa ari ho bazabona ubuzima bwiza, haba kuri bo no ku ngo zabo.
Mu bibasirwa cyane muri abo bose, ni abagore cyangwa abakobwa.
Kubwirwa ko imibereho yabo izaba myiza, bituma bahitamo gukurikira ababashuka, nyuma y’igihe bikabagora.

Ikoranabuhanga naryo rifasha abagizi ba nabi kureshya abataraba inararibonye, bakisanga mu bibazo.
Amakuru abantu batangira ku mbuga nkoranyambaga yerekeye imibereho yabo niyo aha abagizi ba nabi urwaho rwo gushukashaka abo bantu babizeza ko aho bazabajyana ari muri paradizo.
Jean Claude Ntirenganya ati: “ Burya ikoranabuhanga ritubeshya byinshi. Uwo mwavuganaga yiyita iri zina, iyo muhuye usanga ari undi wundi, kandi ntuba ukimwogobotoye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Angélique Umwali yasabye abaturage kumvira inama bahabwa na RIB.
Yabwiye abaturage bari baje kumwumvira izo nama mu Nteko rusange y’abaturage ko ari ngombwa kumvira no gushyira mu bikorwa gahunda zose ziba zarateguwe n’igihugu.

Uwatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yajyaga gucuruzwa( ni umugabo) yavuze ko ibyo yabonye byamukuye umutima, asaba abaturage kujya bashishoza kuko abagizi ba nabi baza ‘biyambitse uruhu rw’intama.’
Ubutumwa bwa RIB bwatangiwe mu Kagari ka Gatanga, Umurenge wa Ruhuha.
Uru rwego rumaze igihe rutanga ubwo butumwa, ku nshuro ya mbere bwatangiwe muri Burera.
Buba bugenewe abatuye Imirenge iri mu Turere dukora ku mipaka, ahakunze kuba icyanzu abagizi ba nabi bacishamo abantu bajya kubacuruza cyangwa hagakorerwa ubundi bwicamategeko.
Akarere ka Bugeseragaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwayo.
Mu majyepfo gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu Majyaruguru yako gahana imbibi n’Akarere ka Kicukiro, mu Burasirazuba gahana imbibi n’Uturere twa Rwamagana na Ngoma.
Mu Burengerazuba bwako gahana imbibi n’Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza.
Akarere ka Bugesera ni akarere gafite ubuso 1337 km2, gatuwe n’abaturage 551,103 (hashingiwe ku ibarura rusange ry’abaturage rya 2022). Ni akarere kagizwe n’Imirenge 15, Utugari 72 n’Imidugudu 581.
Umurenge wa Ruhuha ugizwe n’utugari dutanu (5) ari two: Ruhuha, Bihari, Kindama, Gikundamvura, na Gatanga.

