Mudugudu Uvugwaho Kwica Umuturage Yasabiwe Gufungwa By’Agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Charles Kayumba wari Umukuru w’Umudugudu, akaba afunganwe  na Kayumba Innocent bita Kajerekani baregwa icyaha cyo gukubita umuntu bikamuviramo urupfu bakomeza gufungwa.

Urukiko rwanzuye ko  ‘koko’ uwo muyobozi akomeza gufungwa by’agateganyo

Urw’ibanze rwa Busasamana nirwo rwafatiye umwanzuro uriya muyobozi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari impamvu zikomeye zituma abo burega bakomeza gufungwa.

Imwe muri izo mpamvu ngo ni  imvugo z’abatangabuhamya babashinja.

Innocent yireguraga avuga ko atigeze akora kuri nyakwigendera Eric Ndindabahizi ahubwo ‘yamurangiye aho agurisha ibyo yari yibye.’

Charles Kayumba wahoze uyobora Umudugudu wa Gatongati mu kwiregura kwe yavuze ko nyakwigendera akubitwa atari ahari.

Ngo yari yagiye gusenga nyuma aza guhamagarwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Ngirinshuti Ezechiel ngo ajye kumurebera uwo muturage.

Ahageze yasanze uwo nyakwigendera Eric yanegekaye, amwohereza aho yakomokaga mu kagari ka Cyeru hashize akanya yumva ko yashizemwo umwuka.

Charles Kayumba avuga ko abatangabuhamya bamushinja bose bagiranye ibibazo mu bihe bitandukanye ariyo mpamvu ibatera kumushinja.

Me Adiel Mbanziriza wunganira Charles Kayumba we yavuze ko abatangabuhamya bashinja umukiliya we bivuguruza, bityo ubuhamya bwabo butahabwa agaciro.

Yemeza ko abakubise nyakwigendera bikamuviramo urupfu bacitse ubutabera barimo Gerard Irabizi wari ushinzwe umutekano.

Babaye nk’abavuga ko ubushinjacyaha bukurikirana abantu ‘bwibeshyeho.’

Me Adiel ashingiye ko kuva nyakwigendera yapfa umukiriya we ntaho yigeze ajya kandi imyirondoro ye izwi, nta mpamvu yo kuburana afunzwe bityo agasaba urukiko ko arekurwa by’agateganyo.

Urukiko rwariherereye rusanga Innocent Kayumba hamwe na Charles Kayumba hari impamvu zikomeye zaba zaratumye bakekwaho ko bakubise Eric Ndindabahizi bikamuviramo urupfu.

Rwisunze ingingo z’amategeko,  rwategetse ko aba bombi bagomba gukurikinwa bafunzwe muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Umunyamakuru wa UMUSEKE  wakurikiranye iri buranisha ntiyamenye niba aba baregwa muri uru  rubanza bazajurira iki cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Impamvu ni uko ari abaregwa ndetse n’umwunganizi wabo Me Adiel Mbanziriza batitabiriye isomwa ry’uru rubanza, na telefone njyendanwa ya Me Adiel ntiyayifashe ubwo bamuhamagaraga.

Ndindabahizi Eric yapfuye afite imyaka 22 y’amavuko, yasize umugore n’abana babiri.

Yakomokaga mu kagari ka Cyeru ho mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Bivugwa ko yagiye kwiba mu Kagari ka Mututu ho muri uriya murenge imifuka ibiri y’ibishyimbo, maze anabonamo amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu y’u Rwanda (Frw 250,000) yari mu gitabo cyitwa ‘Intambara ikomeye’ arayatwara.

Hari bamwe mu bakekwaho kumukubita bacitse ubutabera barimo uwari ushinzwe umutekano bagishakishwa na n’ubu.

Amakuru avuga ko yakubiswe maze ashyikirizwa i Cyeru ku ivuko aba ariho ashiriramo umwuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version