Abayobozi mu nzego z’imibereho myiza cyane cyane iyifatanye isano ya hafi n’abagore bemeza ko kuba Abanyarwandakazi bakoresha ikoranabuhanga bakiri bake, bibadindiza mu iterambere.
Kuba ari bake biterwa n’impamvu zirimo kutagira ibikoresho bihagije, kutarigiraho ubumenyi n’ibindi.
Izi mbogamizi zagarutsweho n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’umugore (UN Women/Rwanda) n’abandi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku mibereho y’umugore cyane cyane irebana n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Nka sosiyete sivile, Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), yagaragaje Umunyarwandakazi adahagaze neza mu ikoranabuhanga.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Ntabwo ahagaze neza, ikoranabuhanga ubundi ni kimwe mu bintu bituma abantu batera imbere. Kugira ngo urikoreshe neza birasaba ibintu bitatu abagore batarageraho neza; icya mbere birasaba kuba ujijutse ukoresha n’ururimi rurenze rumwe, rurenze Ikinyarwanda kandi abagore b’Abanyarwandakazi bafite ubwo bushobozi si benshi.”
Kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije nabyo bizitira Umunyarwandakazi mu gukoresha ikoranabuhanga.
Abanyarwandakazi bafite telefoni zigezweho ntibaragera kuri 20%, nk’uko abivuga.
Ingabire avuga ko Abanyarwandakazi bafite mudasobwa bo bashobora kuba batagera kuri 5%.
Ikindi ni uko n’amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda( zimwe ziyobowe n’abagore) ntaragera kuri bose kandi ngo abe ari amashanyarazi ahoraho.
Ku birebana n’icyakorwa mu guhangana n’izo mbogamizi Ingabire Marie Immaculée avuga ko impande zose zigomba gukorana.
Umunyapolitiki ati: ‘ Ntiduhagaze nabi’
Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Batamuliza Mireille we asanga abagore badahagaze nabi mu ikoranabuhanga.
Ati: “Navuga ko tudahagaze nabi, niba duhereye ku gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga, abagore ntabwo basigajwe inyuma ndetse hari na gahunda za Leta zagiye zizamura uwo mubare.”
Batamuliza avuga ko imibare yerekana ko abagore bari gutera imbere mu gutunga no gukoresha ikoranabuhanga.
Avuga ko ku ikindi cyerekana ko abagore n’abakobwa bari gutera imbere mu ikoranabuhanga ari uko n’umubare w’abakobwa baryiga ndetse bakarifatanya na siyansi biyongereye.
Batamuliza ati: “ Hari imishinga itandukanye ikangurira urubyiruko kwinjiramo no gushaka ibisubizo bakoresheje ikoranabuhanga.”
Yemeza ko hari abagore mu byiciro bitandukanye bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bakabikoresha neza bikabyara imishinga ibabyarira igihugu inyungu.
Uwari uhagarariye UN Women witwa Jennet Kem avuga ko binyuze muri gahunda yo guhugura abana b’abakobwa mu ikoranabuhanga, hari abamaze kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye.
Iriya nama yigaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu bagore yabereye mu Rwanda yateguraga indi mpuzamahanga ibera i New York buri mwaka itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Iba mu rwego rwo kureba ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umugore bigashakirwa ibisubizo.
Iy’umwaka wa 2023 iteganyijwe ku wa 6-17Werurwe.
Insanganyamatsiko yaganiriweho n’iyo kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa mu bijyanye no kugera ku ikoranabuhanga no kugira ibikoresho byaryo haba ku bagore bize n’abatarize, abari mu mijyi no mu cyaro.
N’ubwo Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo izamure urwego rw’ikoranabuhanga mu bagore nk’uko Finscope 2020 ibigaragaza, haracyari byinshi byo gukora mu gihe kiri imbere.
Mu igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.
Finscope yerekana ko kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.
Ni intambwe nziza ariko ikeneye kongerwamo imbaraga.