Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Yabakandiye akanyenyeri.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga yageneye agahimbazamusyi abakobwa bagize ikipe y’igihugu y’abangavu.

Yavuze ko yabikoze kubera ko bashimishije ikipe abereye umuyobozi ari yo APR FC.

Yagize ati: “ Twe nka APR turishimye rero ntanze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda”.

Nyuma yo kuvuga atyo, yahise ahamagara ushinzwe ubukungu muri FERWAFA akanda akanyenyeri(*) amwoherereza ayo mafaranga.

- Kwmamaza -

Hari nyuma y’uko iyi kipe itsinze iya Zimbabwe mu cyiciro cy’ibanze cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Ni ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko.

Umukino wahuje ayo makipe waraye ubaye kuri uyu wa Gatatu, ukaba wari uwo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukaba wari uwo  gushaka tike y’Igikombe cy’Isi 2026 cy’abangavu batarengeje imyaka 20.

Icyakora uyu mukino warangiye amakipe yombi 0-0, bituma u Rwanda rukomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto