Ikigo cya Uganda gishinzwe irangamuntu n’irangamimerere, The National Identification and Registration Authority, NIRA, cyatangaje ko guhera tariki 27, Gicurasi, 2025 buri muturage ufite imyaka y’ubukure azahabwa irangamuntu nshya.
Iki gikorwa kizabera mu turere tw’iki gihugu gikoreshe ingengo y’imari ya Miliyari Shs 666.85, zirimo Miliyari Shs 183 zizakoreshwa mu kugura izo ndangamuntu, izindi Miliyari Shs 293 zikoreshwe mu ikoranabuhanga ryo kuzikora mu gihe Miliyari Shs 190.85 zizaba izo kwishyura abakozi bazabigiramo uruhare bagera ku 13,864.
Umuuyobozi w’ikigo NIRA witwa Rosemary Kisembo yabwiye The Monitor ko hari indangamuntu miliyoni 15.8 zishaje zizasimbuzwa mu gihe hari izindi nshya miliyoni 17.2 zizahabwa abaturage batazisanganywe kubera impamvu zinyuranye.
Ati: “ Ni igikorwa kizajya kiba ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kikabera ahazaba hateguwe. Buri hantu hazaba hari ibikoresho byagenwe n’Akarere hashingiwe ku bikenewe ahantu runaka”.
Avuga ko muri rusange gutanga irangamuntu bizakorwa ku buntu keretse ku bashaka kugira ikindi bahindura ku byari biyanditseho, bo bakazishyura Shs 200,000 ni ukuvuga hafi Frw 80,000.
Icyakora nibigaragara ko ibyanditse ku irangamuntu bikeneye gukosorwa byayigiyeho kubera amakosa y’abakozi b’Ikigo NIRA, nyirayo nta mande azacibwa.
The Monitor yanditse ko gutanga irangamuntu nshya byari bitegerejwe na benshi kuko hari abantu bari bafite izashaje bashaka guhabwa inshya.