Muhanga: Abakiliya Ba WASAC Banenga Umuyobozi Wayo Mu Karere

Hari abakiliya b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura bashinja umuyobozi wacyo mu Karere ka Muhanga kuba ntibindeba, ntaboneke mu kazi ngo akurikirane uko basaranganywa amazi bigatuma hari bamwe bayabura kenshi.

Jean Claude Muligo arabihakana akavuga ko ataha akazi karangiye kandi nta handi aba hatari mu Mujyi wa Muhanga.

Bamwe mu bafatabuguzi ba WASAC bavuga ko hashize amezi atatu, batabona igitonyanga cy’amazi mu gihe hari abatajya bayabura na rimwe.

Abo bayabura bya hato na hato bavuga ko hari ubwo bahamagara umuyobozi wa WASAC muri aka Karere ngo bamubwire ibibazo byabo ntabitabe.

Bemera ko ingano y’amazi iki kigo kibaha ari nkeya kuko itangana n’umubare w’abagomba kuyahabwa mu Mujyi wa Muhanga.

Abo baturage banenga ko n’ingengabihe WASAC yabahaye ibizeza ko ari yo izajya ikurikizwa mu gusaranganya amazi idakurikizwa.

Umwe muri abo baturage yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE  ati: “Urubuga WASAC yashyizeho ruyihuza n’abafatabuguzi tugerageza kurusobanurizaho ibyo tubona bitagenda neza  Umuyobozi akatwihorera. Ndetse n’iyo abashije gusubiza aba atwuka inabi nk’abakoze amakosa kandi kuvuga kuri serivisi mbi tutahawe biri mu burenganzira bwacu”.

Hari bamwe mu bakorana na Muligo bavuga ko hari iby’ukuri abo baturage bavuga kuko akazi kenshi ko gusaranganya amazi gakorwa mu masaha y’akazi ndetse na nyuma yayo abakozi ba Leta benshi batashye.

Ibyinshi muri ibyo bikorwa bikorwa Muligo Jean Claude yatashye birimo kohereza abatekinisiye no gusimbura impombo z’amazi zishaje.

Hari uwabwiye itangazamakuru ati: “Saa kumi n’imwe aba yatashye kandi abo yasimbuye bo mu bihe by’impeshyi bamaraga igihe kinini bari mu kazi barwana no gukwirakwiza amazi ku batayafite, bakayasaranganya ku buryo bungana bakurikije ingano y’amazi uruganda ruba rwohereje mu bigega”.

Bavuga ko hari n’Inama bakoranye mu mezi atatu ashize yo gukosora iki kibazo abakiliya ba WASAC banenga ariko amasezerano yo kubikurikiza akaba atarayishyizwe mu bikorwa.

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Muligo Jean Claude we avuga ko akorera i Muhanga mu masaha yagenwe kandi akaba ari naho ataha.

Ati: “Abanshinja kutaba ku kazi barabeshya ntaha akazi karangiye kandi ndara i Muhanga”.

Icyakora avuga ko munsi ishize, yari yararwaye bityo ntaboneke mu kazi.

Ku byerekeye isaranganya ry’amazi ritaboneye rivugwa ko rikorwa n’ikigo ayobora, Muligo avuga ko hari ingamba zafashwe.

Muligo Jean Claude

Ati “Hari ‘VAN’ tugiye  gushyira ku muyoboro w’amazi ugana mu Cyakabiri ibi bizatuma abataka ibura ry’amazi bayabona”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko nta makuru ahagije yari afite ajyanye n’isaranganya ry’amazi ridakorwa neza muri Muhanga.

Ati: “Iki kibazo cy’isaranganya ry’amazi mu buryo butangana turaza kukivugana n’Ubuyobozi bwa WASAC ndetse n’umuyobozi bw’Akarere tubikemure”.

Kayitesi avuga ko ibyo abakiliya banenga Umuyobozi w’Ishami rya WASAC bagiye kubiganiraho bakareba niba koko gutaha i Kigali kwe aribyo bituma abafatabuguzi batabona amazi.

Umushinga wo kubaka Uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi uramutse ushyizwe mu bikorwa, wakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uyu Mujyi wa Muhanga.

WASAC ivuga ko uruganda rw’amazi rwa Gihuma rutanga metero kibe 3500 mu bihe by’imvura, bakavuga ko ari nkeya cyane ku bafatabuguzi bayo.

Ikibazo cy’amazi make muri Muhanga kimaze iminsi kandi bisa n’aho kitari hafi kubonerwa umuti.

Muri Werurwe, 2024, Meya w’aka Karere Jacqueline Kayitare yabwiye itangazamakuru ko hari amafaranga akenewe kugira ngo bakure isayo mu kiyaga cya Rugeramigozi gisanzwe ari cyo gikururwamo amazi atunganywa na WASAC ngo ahabwe abatuye umujyi wa Muhanga.

Yavuze ko mu biganiro bagiranye n’inzego zifite amazi mu nshingano zazo, bihaye umukoro wo kwishakamo miliyoni Frw 800 zo kuvana isayo  mu Rugomero rwa Rugeramigozi ya I ndetse n’ iya II kubera ko basanze impamvu nkuru ituma amazi abura ari uko hari ibyondo biyabuza gutambuka.

Iyo sayo iterwa n’uko ubutaka buva mu misozi ikikije Rugeramigozi buyijyamo bukazibya aho amazi aca ngo agere mu mashini ziyayungurura.

Iyi sayo kandi ngo ni nyinshi kubera ko gutunganya urugomero rwa Rugeramigozi(zombi) biheruka gukorwa mu mwaka wa 2008.

Bivuze ko kuva icyo gihe kugeza ubu nta rindi yungurura ryakozwe ngo rizibure iyo miyoboro.

Muri miliyoni Frw 800 bakeneye, muri Werurwe, 2024 bari baramaze kubona Frw 292 ni ukuvuga ko haburaga izigera kuri miliyoni Frw 500.

Hari ibigo bya Leta bitatu byemeye gutanga iyo ngengo y’imari ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga  kandi byemeye ko bigomba kubona icya kabiri cy’ayo mafaranga mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version