Yasohoye Indirimbo Ishima Ko Kagame Yatsinze Amatora

Jean de la Croix Havugimana ni umuhanzi ukizamuka wo mu Karere ka Huye. Hamwe n’umugore, baherutse gusohora indirimbo bashima ibyiza Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yagejeje ku barutuye, banamushimira ku ntsinzi.

Avuga ko we n’uwo bashakanya bicaye basanga nta yindi mpano baha Perezida Kagame uretse guhimba indirimbo itaka ibyiza yagejeje ku Banyarwanda.

Ati: “Paul Kagame ni umubyeyi wacu, yaduhaye byose Abanyarwanda ubu turatengamaye.  igihugu cyacu isi yose irakizi ibyo byose bikagaragaririra ku iterambere rirambye n’umutekano dukesha imiyoborere myiza”.

Kodama n’umugore bavuga ko bifuriza Perezida Kagame ishya n’ihirwe kugira ngo ibyo yagejeje ku Banyarwanda mu myaka amaze abayobora, bizakomeze byikube kenshi.

Avuga ko we n’umuryango we, muri iki gihe babayeho neza kandi ko ibyo byose babikesha imiyoborere myiza yaranze ubuyobozi bwa Paul Kagame.

Indirimbo ye yayise Komera, ikaba iboneka kuri YouTube.

Mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi hakozwe indirimbo nyinshi zavugaga ku byiza yagejeje ku Banyarwanda kandi zikavuga ko Abanyarwanda bazakomeza gukorana nawe mu iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Izemenyakanye cyane ni Azabatsinda Kagame yakozwe na Beatha w’i Kamonyi, Ogera ya Bruce Melodie na Bwiza n’izindi.

Indirimbo Komera ya Kodama:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version