Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Abayobozi Bakurikiranyweho Gukubita Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Muhanga: Abayobozi Bakurikiranyweho Gukubita Umuturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 June 2025 8:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gitifu w’Akagari ka Sholi mu Murenge wa Nyamabuye n’ushinzwe umutekano batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no kunegekaza umuturage, ajyanwa mu bitaro.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga nirwo rwamutaye muri yombi.

Amakuru atangwa ava aho byabereye avuga ko RIB yafunze Gitifu w’Akagari ka Sholi Niyibizi Sylvain hamwe n’Ushinzwe Umutekano ku rwego rw’Ako Kagari witwa Niyonshuti Albert.

Umugore w’ushinzwe umutekano niwe wabwiye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge amakuru y’uko umugabo we yafunganywe na Gitifu w’Akagari.

Uko ibyo gukubita uwo muturage byagenze…

Uyu mugore w’umugabo wakubiswe witwa Yamfashije Rénatha yabwiye UMUSEKE ko yabonye iwe hinjira Mudugudu n’undi mugabo bari kumwe batangira gusaka mu nzu bamushinja ko hari ibitoki by’umuturage yibye.

Uyu mugore we yavuze ko ibyo bitoki byaguzwe, ko bitibwe nk’uko umugabo we yabishnjwaga.

Abo yabwiraga ntibamwumvise ahubwo bahise bamufata bamushyikiriza Mutekano amushyira Gitifu w’Akagari bafatanya kumukubita bamusiga ari intere.

Nyuma bamushyikirije umupolisi ariko amugejeje kuri Sitasiyo asanga atamufunga kubera yari yababaye bikomeye amwohereza ku bitaro ngo abanze yivuze.

Icyo gihe Yamfashije avuga ko bamukubitaga bamuhatira gushinja uwitwa Nyampinga Thérese ngo avuge ko ariwe umutuma kwiba.

Umugabo wakubiswe yabwiye itangazamakuru ati: “Bangejeje kuri Polisi naharaye ijoro rimwe kandi ntabwo nigeze ngoheka kubera ibisebe byo ku kibuno”.

Gitifu arabihakana…

Gitifu Niyibizi Sylvain uvugwaho gukorera umuturage urugomo, arabihakana, akavuga ko atigeze akubita uyu muturage kandi ko yageze ku Kagari we adahari.

Yagize ati: “ Cyakora icyo abo bantu basanze iwe n’ibitoki 20 niwe wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari”.

Yemereye UMUSEKE ko ariwe wategetse Mutekano ko amuzana ku Kagari kubera ko yabonaga ba nyir’ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi.

Avuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.

Niyonshuti Albert ushinzwe Umutekano mu Kagari we avuga ko icyo yemera ari uko yamujyanye ku biro by’Akagari abisabwe na Gitifu Niyibizi.

Ati: “Nasanze Gitifu yahavuye musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita”.

TAGGED:AbaturageGitifuGukubitaMuhangaMutekanoUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yateye Iran
Next Article U Rwanda Rurashaka Ko Inyandiko Kuri Jenoside Ziri Arusha Zihavanwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?