Gitifu w’Akagari ka Sholi mu Murenge wa Nyamabuye n’ushinzwe umutekano batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no kunegekaza umuturage, ajyanwa mu bitaro.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga nirwo rwamutaye muri yombi.
Amakuru atangwa ava aho byabereye avuga ko RIB yafunze Gitifu w’Akagari ka Sholi Niyibizi Sylvain hamwe n’Ushinzwe Umutekano ku rwego rw’Ako Kagari witwa Niyonshuti Albert.
Umugore w’ushinzwe umutekano niwe wabwiye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge amakuru y’uko umugabo we yafunganywe na Gitifu w’Akagari.
Uko ibyo gukubita uwo muturage byagenze…
Uyu mugore w’umugabo wakubiswe witwa Yamfashije Rénatha yabwiye UMUSEKE ko yabonye iwe hinjira Mudugudu n’undi mugabo bari kumwe batangira gusaka mu nzu bamushinja ko hari ibitoki by’umuturage yibye.
Uyu mugore we yavuze ko ibyo bitoki byaguzwe, ko bitibwe nk’uko umugabo we yabishnjwaga.
Abo yabwiraga ntibamwumvise ahubwo bahise bamufata bamushyikiriza Mutekano amushyira Gitifu w’Akagari bafatanya kumukubita bamusiga ari intere.
Nyuma bamushyikirije umupolisi ariko amugejeje kuri Sitasiyo asanga atamufunga kubera yari yababaye bikomeye amwohereza ku bitaro ngo abanze yivuze.
Icyo gihe Yamfashije avuga ko bamukubitaga bamuhatira gushinja uwitwa Nyampinga Thérese ngo avuge ko ariwe umutuma kwiba.
Umugabo wakubiswe yabwiye itangazamakuru ati: “Bangejeje kuri Polisi naharaye ijoro rimwe kandi ntabwo nigeze ngoheka kubera ibisebe byo ku kibuno”.
Gitifu arabihakana…
Gitifu Niyibizi Sylvain uvugwaho gukorera umuturage urugomo, arabihakana, akavuga ko atigeze akubita uyu muturage kandi ko yageze ku Kagari we adahari.
Yagize ati: “ Cyakora icyo abo bantu basanze iwe n’ibitoki 20 niwe wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari”.
Yemereye UMUSEKE ko ariwe wategetse Mutekano ko amuzana ku Kagari kubera ko yabonaga ba nyir’ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi.
Avuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.
Niyonshuti Albert ushinzwe Umutekano mu Kagari we avuga ko icyo yemera ari uko yamujyanye ku biro by’Akagari abisabwe na Gitifu Niyibizi.
Ati: “Nasanze Gitifu yahavuye musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita”.