Gahunda ya Ejo Heza yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, na Minisiteri y’imari n’igenamigambi hagamijwe ko Abanyarwanda basaza bariteganyirije. Abafite ibirombe rero bibukijwe ko n’abakozi babo barebwa n’iyo gahunda.
Abavugwa muri iyi nkuru ni ab’i Muhanga.
Umuyobozi w’aka Karere, Jacqueline Kayitare kuri uyu wa Gatandatu tariki 27, Nzeri 2025 yabwiye abafite ibigo bikorera ubucukuzi muri aka Karere ka mbere mu Rwanda gafite imirenge myinshi icukurwamo amabuye y’agaciro, ko kuzigamira abakozi babo ari ukubaraga ibintu byiza, kandi ko ari gahunda ya Leta.
Mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi aho byabereye, Meya Kayitare yavuze ko abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro usanga barakize kubera imvune z’abakozi babo, ariko ntibabateganyirize.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE basubiramo ibyo Meya Kayitare yavuze, banditse bati: “Mwite ku buzima bw’abo mukoresha kuko hari abo usanga binjira mu birombe indani bakahasiga ubuzima kandi batarateganyirijwe cyangwa ngo bashyirwe muri Ejo Heza.”
Yacyashye nabo bakozi, abasaba gutekereza ku mibereho yabo izaza.
Ati:“Abo mukorera bazamura amagorofa buri munsi. Mwe muribwira ko mu myaka iri mbere muzatungwa ni iki?”
Kayitare yongeyeho ko abakuriye ibigo by’ubucukuzi badatekereza ku bantu babeshejweho n’abakozi babo.
Yabasabye kwegera abakoresha babo bakabibutsa kubateganyiriza kuko nibamara kuva mu kazi, hari ibice by’imibiri yabo bizaba byarashaje, bikeneye kuvuzwa, atanga urugero rw’ibihaha.
Ejo Heza yarahagaze
Umucukuzi witwa Sindikubwabo Narcisse avuga ko hari igihe bishyurirwaga Ejo Heza, ariko byaje guhagarara batabizi.
Avuga ko igihe cyageze babona nta butumwa bw’uko bazigamirwa bukigaragara kuri telefoni zabo, akemeza ko akazi kenshi bagira kubabuza gukurikirana iby’ubwo bwiteganyirize.
Ati: “Hashize igihe nta butumwa tubona, nta mwanya tugira wo kubikurikirana kuko tuba twibereye mu kazi.”
Batangira akazi saa mbili bakaruhuka umwanya muto bakongera gusubira mu kazi kugeza ku mugoroba.
Icyakora ashima ko hari abakozi nkawe bashoboye kwizigamira, bagura moto abandi bubaka inzu zikodeshwa.
Umwe mu bayobozi b’imwe muri Koperative zicukura amabuye y’agaciro muri Muhanga yitwa COMAR, Hakizayezu Alphonse, avuga ko mu bakozi barenga 600 bakoresha, abagera ku 250 bashyizwe muri gahunda ya Ejo Heza.
Yabwiye itangazamakuru ko inama bahawe na Meya bagiye kuzubahiriza.
Ati: “Impanuro Meya yaduhaye tuzakiriye neza, twihaye intego yo kuzamura ibipimo tukesa umuhigo wo gushyira abacukuzi muri Ejo Heza ku kigero cya 100%.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye Koperative COMAR icyemezo cy’ishimwe kubera guteza imbere abayituriye, buri mwaka ikishyurira abaturage 400 ubwisungane mu kwivuza batuye mu Mirenge ya Kabacuzi na Cyeza.
Ni Koperative yubakiye abatishoboye 15 harimo n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ejo Heza yatangijwe mu mwaka wa 2018 kandi kugeza muri Nzeri, 2025, abantu Miliyoni 3.76 kandi imibare igaragaza ko muri uyu mwaka abantu 520,000 bashya batangiye kwizigama muri iyi gahunda.
Mu mirenge 12 igize Muhanga, uwa Shyogwe niwe udacukurwamo amabuye y’agaciro ariko nawo ucukurwamo ibumba ryinshi.
Amabuye acukurwa muri aka Karere cyanecyane ni Wolfram, Gasegereti na Coltan.