Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Ni amasezerano yasinyiwe i New York

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri, ubwo abahagarariye ibihugu byombi bahuriraga i New York ahateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuri ya 80.

Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Patrick niwe wari uhagarariye u Rwanda, akavuga ko igihugu cye gikomeje kwihuza n’amahanga mu guharanira iterambere risangiwe.

Ibihugu byombi byiyemeje gukoresha ikirere nta nkomyi nyuma y’imyaka itatu ishize bitangije umubano mu bya dipolomasi, kuko watangiye ku wa 26 Gicurasi 2022.

Ni umubano watangiwe hashingiwe ko ibihugu byombi biri mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Comonwealth)  no mu Muryango uhuza Ibihugu 77 bikiri mu iterambere n’Ubushinwa.

u Rwanda kandi rusanganywe intego yo kuba igicumbi cy’iterambere ry’urwego rw’imari, bikaba amahirwe yo kurushaho kwimakaza ubutwererane binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC) kiri kubakwa ngo kizabe ahantu Afurika yisanga mu kubika amafaranga yayo mu mutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version