Muhanga: Bashinja Abayobozi Gukingira Ikibaba Abica Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Akarere ka Muhanga kari rwagati mu Rwanda.

Mu batuye Umurenge wa Nyarusange hari abashinja inzego z’ibanze gukingira ikibaba abacukura amabuye y’agaciro, abatema amashyamba n’abandi bica amategeko nkana.

Batanga urugero rw’uko mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange haherutse gufungwa ibirombe by’amabuye y’agaciro byacukurwaga mu buryo budakurikije amategeko ariko biza gufungurwa bidateye kabiri.

Bavuga ko abishora muri ibyo bikorwa bakingirwa ikibaba n’abo mu nzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’Akagari, kuko ahanini ari bo baba bagereye aho ubwo bucukuzi bukorerwa ndetse ubu bucukuzi bukiyongeraho no gutwikira amakara ku mugaragaro ariko ntihagire ubacyaha ngo ababuze.

Umwe mu bahatuye yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “Bamwe muri bo baca imbere y’ibiro by’Akagari ka Ngaru bitwaje ibikoresho, abandi bakabisikana n’abaturage bagiye guhinga, bajya mu birombe Leta yafunze biri iburyo, ibumoso ndetse n’epfo ugana ku mugezi wa Nyabarongo, bakajya kwangiza amashyamba.”

bamwe mu baturage banyuzwaho amafaranga ajya ku bayobozi b’Akagari aturuka mu bucukuzi no kwangiza amashyamba, bigakorwa hirindwa ko abayakiriye batabatangaho raporo.

Hari n’abagura amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe, abandi bagacuruza amakara aturuka mu mashyamba yangijwe.

Ati: “Mu minsi ishize, badusomeye ibaruwa Meya yandikiye ba Gitifu b’imirenge ivuga ko nta muntu wemerewe gutema amashyamba muri ibi bihe by’imvura, ariko iyo ugeze muri aka Kagari usanga bitarashyizwe mu bikorwa.”

We na bagenzi be bavuga ko ikibyihishe inyuma ari indonke ikusanywa igahabwa abagombaga kubihagarika.

Abakora ubucukuzi butemewe babukora ku manywa y’ihangu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngaru, Uwimana Christine, ahakana ibivugwa n’aba baturage, avuga ko nta gihe badatanga raporo y’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati: “Uyu munsi nibwo bambwiye ko hari abantu bari gutwika amakara. Ngiye kujyayo ndebe ko ari byo.”

Uwimana avuga ko ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye butemewe babitangiye raporo mu nzego ziri hejuru yabo, akavuga ko bagerageza kubahagarika bari kumwe n’inzego z’umutekano, ariko ntibacike kuri iyo ngeso.

Avuga ko bagiye gukora igenzura ry’abangije amashyamba, ku buryo abazafatwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Gitifu Uwimana avuga ko hari n’abafungiye muri “Transit Centers” bakurikiranyweho ubwo bucukuzi butemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko bitumvikana kuba n’abari bafite impushya bacukura amabuye y’agaciro muri ako Kagari, RMB yarazibambuye kubera ko babikora nabi, hakaza abandi babikora batabifitiye ibyangombwa.

Ati: “Abahakoreraga barafashwe barahanwa kuko bari bamaze igihe kinini bafunzwe.”

Asaba abo baturage bafite amakuru y’abahabwa ruswa kuyagaragaza kugira ngo abo bayobozi babibazwe.

Ati: “Birashoboka ko hari abishora mu kwakira indonke kugira ngo borohereze abakekwaho ibyo byaha, bityo babihamijwe bahanwa.”

Gusa akavuga ko hari n’abafatirwa muri ibyo bikorwa barekurwa, bakagaruka basebya ubuyobozi bubabangamira muri ibyo bikorwa bibi.

Saa sita z’amanywa, bagenzi bacu ba UMUSEKE bageze muri kariya kagari basanga hari abaturage bavuye gucukura amabuye, bitwaje ibitiyo, amapiki, amasuka n’ibindi bikoreshwa mu gutwika amakara.

Amabuye acukurwa muri aka Kagari ka Ngaru ni Coltan na Gasegereti.

Polisi ibivugaho iki?

Taarifa Rwanda yabajije CIP Hassan Kamanzi icyo bavuga kuri iyo ngingo asubiza ko icyo bakora ‘ahanini’ ari ukwigisha abaturage ububi bw’ibyaha.

Ati: “Polisi, k’ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, dukomeje kwigisha abaturage kwirinda ibyaha birimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Avuga ko abifuza gukora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri baba bagomba kugana ikigo kibishinzwe, RMB, bagasaba ibyangombwa bibemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Hagati aho, hari abantu Polisi ivuga ko yafatiye mu Kagari kavugwa aha ko gakorerwamo buriya bwicamategeko inzego zikabirenza ingohe.

CIP Hassan Kamanzi ati: “Mu murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Ngaru hamaze gufatwa abakekwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no gutwika amakara bagera kuri 11 harimo umugabo n’umugore baguraga ayo mabuye.”

Abafashwe ngo bari bagamije gukomeza gushora urubyiruko mu bucukuzi butemewe bushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kwangiza ibidukikije.

Abafashwe bose bashyikirijwe Ubugenzacyaha kandi bari gukorwaho iperereza.

Akarere ka Muhanga niko gafite imirenge hafi ya yose irimo amabuye y’agaciro uretse Umurenge wa Shyogwe ugaragaramo umucanga mwinshi kurusha ahandi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *