Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Bategetswe Kurandura Ibishyimbo Ngo Hubakwe Stade
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Bategetswe Kurandura Ibishyimbo Ngo Hubakwe Stade

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 April 2024 7:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari abaturage bataka ko ubuyobozi bwabategetse kurandura ibishyimbo kugira ngo aho byari biteye hashyirwe Stade. Meya avuga ko kubaka stade bitabangikanywa no kugumisha ibyo bishyimbo mu mirima.

Abaturage bavuga ko batijwe ubutaka n’Akarere ka Muhanga bwo guhingamo imyaka itandukanye mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, bakavuga ko bari babiherewe uburenganzira ngo bongere bahahinge ibishyimbo ndetse ngo bagombaga kuba barangije kubitera bitarenze taliki 01, Gashyantare, 2024 kandi barabikoze.

Icyakora ngo mu buryo butunguranye, baherutse kumva basabwa kurekera aho guhingamo ndetse n’ibishyimbo byari bitangiye kwera bakabirandura.

Hari uwabwiye UMUSEKE ati: “Twajyaga guhinga ku manywa batureba, tukabagara batureba twatunguwe no kubona Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka aje kudutegeka kubirandura biteze”.

Avuga ko ubwo babiteraga bari bishimiye ko nibyera bazaba babonye ibiryo none bahombye imbuto bahomba nibyari kuzera bibakatungira imiryango.

Undi muturage utivuze amazina ngo batamumenya bakamugirira ibyamfura mbi yavuze ko abakozi b’urwego DASSO n’abanyerondo ari bo baje barandura ibishyimbo byari bikiri mu mirima.

Ati: “Nageze mu murima saa moya za mu gitondo nsanga ibishyimbo byose biryamye ubu ndimo kubitunga kugira ngo mbigaburire amatungo.”

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko ibyo aba baturage bavuga nta shingiro bifite kubera ko bari bemeranijwe ko bahinga igihembwe cya mbere gusa.

Ati “Twakoze ubukangurambaga tuvugana na Koperative ebyiri abo baturage babarizwamo tubasaba guhinga ibisambu tubaha n’ifumbire”.

Meya Jacqueline Kayitare

Kayitare avuga ko abaturage bagombaga kuba basraaruye imyaka yabo kugeza mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Meya Kayitare avuga ko hari abubahirije ayo masezerano bareka kongera guhinga, abandi batera ibishyimbo mu bigori bashaka kujijisha.

Ati: “Urwo rugendo twagendanye rwari urwo mu gihembwe kimwe cy’ihinga twakoranye inama twanzura ko nta muturage wongera guhinga ubu butaka bose baremera”.

Avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere batunguwe no kubona ibishyimbo biri kuzamukana n’ibigori, basaba abaturage kubikuramo kuko batari bemerewe kongera kubihinga.

Akarere katije abo baturage hegitari 28 aharenga kimwe cya kabiri hose bari barahahinze.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko impamvu yatumye babuza abo baturage kongera kuhahinga no gukuramo ibishyimbo ari uko imirimo yo kubaka Stade iri hafi gutangira.

 

TAGGED:AbaturageAkarerefeaturedIbishyimboKayitareMuhangaStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruzakira Umuhango Wo Guhemba Abatwaye Formula One
Next Article Ingabo Z’u Rwanda Muri Sudani Y’Epfo Zashimiwe Umuhati Wazo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?